Post
Mugesera Léon arashyize aje kuburanira mu Rwanda
{Biteganyijwe ko tariki 12 Mutarama 2012 aribwo Léon Mugesera ushinjwa kuba yaragize uruhare runini mu gukwirakwiza no gushimangira urwango rwaje kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 azagezwa mu Rwanda.}
Kuva muri 2005 yari yarasabiwe n’urukiko rw’ikirenga rwa Canada, kuza kuburanishirizwa mu Rwanda ari naho yakoreye ibyaha ariko ntiyaza.
Biteganyijwe ko Léon Mugesera azurira indege imuzana mu Rwanda kuwa Kane w’icyumweru gitaha, gusa Guy Bertrand wahoze amuhagarariye mu mategeko yavuze ko hari impungenge z’umutekano we, ati: “Ubu Mugesera aragaragara nk’utakiriho.”
Yakomeje avuga ko abona Mugesera atagiye mu Rwanda kuburanishwa imvugo zihembera urwango yavuze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi gusa kuko ngo iyo biba ari byo gusa aba abunanishirizwa muri Canada ho hari n’ubutabera busa n’uburi hejuru y’ubw’u Rwanda.
Johanne Roy umunyamategeko mushya wa Léon Mugesera we avuga ko agiye gukora uko ashoboye ajuririre iki cyemezo yifashishije Urukiko rwa Ottawa.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet rwa radio-canada.ca yavuganye na Joachim Mutezintare uhagarariye Umuryango w’Abanyarwanda baba mu mujyi wa Québec yavuze ko ashimishijwe n’iki cyemezo, ati: “Ni ibyishimo ku baturage b’Abanyarwanda, kuko mu Rwanda usanga abaturage bose bibazaga impamvu Canada ikomeza gucumbikira umunyabyaha nka Mugesera.”
Mutezintare avuga ko bizaba byiza Mugesera naburanishwa imbere y’Abanyarwanda bose.
Kugeza ubu u Rwanda rwakiriye neza iki cyemezo cyo kohereza Mugesera mu Rwanda kubera imvugo ze z’urwango yavuze ashishikariza abantu kwica Abatutsi no gushinga umutwe w’Interahamwe wagize uruhare muri Jenoside.
The New Times ivuga ko Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Martin Ngoga yamaganiye kure ibirego by’abunganizi ba Mugesera kuko ngo kumwohereza mu Rwanda ari bibi kandi ko ntacyo bishingiyeho.
Umuryango urengera abacitse ku icumu n’abapfakazi ba Jenoside wakiriye neza iki cyemezo cyo kohereza Mugesera kuko yavugiye ijambo ku Gisenyi rifatwa nk’imbarutso y’ubwicanyi ku Kibuye, mu Bugesera no mu bindi bice by’igihugu, mu myaka y’1992 n’1993.