Post
Imvune ziri kugabanyuka mu Mavubi mu gihe yitegura Nigeria
{Mu gihe ikipe y’ igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi iri kwitegura umukino izakina n’ ikipe y’igihugu ya Nigeria, bamwe mu bakinnyi batangiye gukira imvune zari zibugarije.}
Mu gihe Amavubi ari kwitegura uyu mukino ukomeye n’ikipe y’igihugu ya Nigeria bamwe mu bakinnyi bakinira ikipe y’ igihugu Amavubi Jean Baptiste Mugiraneza, Ndoli Jean Claude, Ernest Kwizera, Buteera Andrew, Nshutinamagara Ismael Kodo na bamwe mu bakinnyi bakiri bato bagaragaza icyizere cyo gukinira ikipe y’ igihugu nka Faustin Usengimana, Michel Rusheshangoga na Itangishaka Ibrahim bafite ibibazo by’ imvune.
Mu kiganiro IGIHE.com yagiranye n’ umutoza wungirije Eric Nshimiyimana yadutangarije ko imvune zihari ariko ababishizwe bari gukora ibishoboka byose kugira ngo bigende neza, Nshimiyimana ati:“Twe abatoza dukurikirana abakinnyi uko bameze dufatanyije n’abaganga, mu minsi ishize abaganga baduhaye icyizere ko Mig na Kodo bazagaragara mu mukino wa Nigeria kuko imvune zabo babona zizaba zarakize, ntabwo imvune ya Migi ikomeye ku buryo yamara amezi 3 nkuko byakomeje gutangazwa mu itangazamakuru”.
Nshimiyimana yakomeje atubwira ko imvune ya Buteera Andrew yo ikomeye kuko azajyanwa kubagwa ku mugabane w’i Burayi, Nshimiyimana yasoje avuga ko uyu ari mukinnyi ukomeye ku buryo biramutse bishobotse akazakina umukino wa Nigeria byaba ari byiza cyane ko kandi kuba akiri muto Amavubi afite amahirwe yo kugira umukinnyi nkuriya ukiri muto.
Twashatse kumenya uko bamwe mu bakinnyi bakinnye igikombe cy’ Isi muri Mexico bafite imvune uko bahagaze, Faustin Usengimana, Michel Rusheshangoga na Itangishaka Ibrahim tuvugana n’ umuganga w’ ikipe y’ igihugu y’abatarengeje imyaka 20 unakurikirana abakinnyi b’ ikipe y’ Isonga FC, Rutamu Patrick adutangariza ko imvune zimwe zatangiye gukira, Rutamu yagize ati: “Rusheshangoga ntarakira ariko ubu ari gukina kuko ikibazo yagize ku izuru twamushakiye akantu yambara mu gihe ritarakira, ako kantu gatuma akina nta kibazo afite kuko no ku mukino wa Nyanza yarakinnye, naho Usengimana Faustin we yatangiye imyitozo ku buryo twizeyeko umukino wa shampiyona Isonga FC izakina na Marine FC kuri uyu wa 11 Mutarama 2012 azawukina kandi mu gihe byaba bigenze neza cyane yanakina umukino w’ igikombe cy’Amahoro ubwo Isonga FC izakina na APR FC ku cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2012”.
Rutamu Patrick yashoje ikiganiro adutangariza ko Itangishaka Ibrahim yamaze kubagwa aho ari mu gihugu cy’ u Bufaransa ariko abaganga bakaba bakimukurikirana ngo barebe uko byagenze babone kwemeza igihe azagarukira mu kibuga.
Umutoza w’ ikipe y’ igihugu Milutin Micho Sredojevic yatangiye gutegura Amavubi akina imikino ya gicuti n’abakinnyi b’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’ icyiciro cya mbere mu Rwanda, nyuma yaho Amavubi yari yakinnye umukino wa gicuti n’abakinnyi b’abanyarwanda bakina ku mugabane w’ i Burayi.
Ikipe y’ igihugu Amavubi izacakirana n’ ikipe y’ igihugu ya Nigeria Super Eagles tariki ya 29 Gashyantare 2012 i Kigali mu rwego rw’amajonjora y’ ibanze yo gushaka itike yo kujya muri CAN 2013 izabera muri Afurika y’Epfo.