Post
Imibiri ibihumbi 25 igiye gushyingurwa mu rwibutso rwa Cyanika
{Nyuma y’imyaka itanu rutegerejwe n’abarokotse baterwaga intimba no kubona ababo batarashyingurwa mu cyubahiro, urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika ruzashyingurwamo imibiri y’abazize Jenoside ibihumbi 25.}
Umuyobozi w’umuryango Ibuka mu karere ka Nyamagabe, Ndayisaba Elie, aravuga ko ubu bigaragara ko hari icyizere cyo gushyingura mu cyubahiro abaguye mu Cyanika nyuma yo gukura izi nzira karengane ahantu hatazihesha icyubahiro bambuwe.
Ibi kandi bishimangirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, wavuze ko aka karere kamaze igihe gahangayikishijwe no kuba izi nzirakarengane zitarashyingurwa mu cyubahiro ariko bikaba bigiye gukorwa.
Mugisha ati: “Myinshi muri iyo mibiri yashyizwe hamwe hakoreshejwe ibimodoka bya Tingatinga kuburyo ntawavuga ko yashyinguwe mu cyubahiro”.
Kugeze ubu izo nzirakarengane zari zishyinguwe mu mva ebyiri zegeranwe no muyindi imwe iri nyuma y’urugo rw’abihayimana b’Abene Bikira.
Uru rwibutso ruzashyingurwamo inzirakarenga rumaze gutwara amafaranga agera kuri miliyoni 80 rukazuzura neza rutwaye miliyoni 110, naho igikorwa cyo gushyingura iyi mibiri mu cyubahiro gitegenyijwe mu mpera za Gashyantare 2012.