Post
Suarez yasabye imbabazi ariko ntiyazisaba Evra yise Negro
{Luis Suarez yashyize asaba imbabazi ku cyaha cyo kugira ivangura rishingiye ku ruhu ariko n’ubwo yavuze ati: “Mumbabarire” ntabwo yabyibwiye Patrice Evra yakorewe iryo vangura.}
Suarez usanzwe ari rutahizamu w’ikipe ya Liverpool yahagaritswe imikino umunani azira gutuka umukinnyi mugenzi we wo mu ikipe ya Manchester United Patrice Evra ngo “Negro”. Ibi byabaye ubwo aya makipe yombi yakiniraga ku kibuga cya Liverpool mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize.
Suarez akaba yari yahanwe kubera kunanirwa gusaba imbabazi Evra imbere y’abagabo batatu bari bagize komisiyo ishinzwe ukuri y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza FA ariko noneho yashyize ava ku izima asaba imbabazi.
Nubwo yasabye imbabazi ntiyigeze agaragaza neza niba azisabye Evra kuko we yagumye gushimangira ko azisabye abakunda umupira w’amaguru bose kurusha ko byaba umukinnyi ukina inyuma ibumoso ha Man U. Suarez yagize ati: “Nemereye komisiyo ko nakoresheje ijambo mu rurimi rw’icyespanyole inshuro imwe yonyine kandi nemerera abari aho ko ntazongera kurikoresha ku kibuga cy’umupira mu Bwongereza na rimwe.”
“Rwose sinigeze na rimwe nkoresha iri jambo mu buryo bwo kubangama. Niba rero ryarabangamiye umuntu uwo ariwe wese, noneho ndisabiye imbabazi.”
Iyi niyo ntambwe yambere itewe yo gukemura ikibazo cy’ivangura rishingiye ku ruhu cyagiye giteza impagarara mu mupira w’amaguru wo mu Bwongereza kigejejwe imbere y’ishyirahamwe rya FA.
Kuri uyu wa Kabiri Liverpool yemeye ibyemezo bya FA ariko ntiyashimishijwe n’uburyo icyo cyemezo cyagezweho, bityo abayobozi ba Liverpool bakaba bateganya kuzavugana na FA bavuga ko hakenewe ibimenyetso bihambaye. Liverpool ikomeza ivuga ko cyafashwe nta gifatika kigendeweho, kuko bashingiye ku buhamya bw’umuntu umwe wenyine urega undi aho gushingira ku bimenyetso bifatika. Ikomeza ivuga ko ibimenyetso bifatika byirengagijwe ahubwo hakarengerwa Evra gusa.
Impamvu Liverpool itanga hakaba harimo ko ibirego bya Evra bwa mbere byari uko yatutswe “Negro” inshuro 10 hanyuma akaza kuvuga ko ari inshuro eshanu bityo bigatuma ababuranira Liverpool bavuga ko Atari akwiye kwizerwa mubirego bye.
Suarez yemeye kuba yarakoresheje ijambo “Negro” ariko kubwe akaba yumvaga ntacyo bitwaye kuko risanzwe rikoreshwa cyane iwabo mu guhamagarana.