Post
Iraq : 50 bamaze gupfa nyuma yo gutaha kw’ingabo z’Amerika
{Ibyumweru bibiri birashize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zicyuye ingabo zazo, ibikorwa by’abiyahuzi byariyongereye bikaba bimaze guhitana abaturage b’inzirakarengane barenga 50 mu murwa mukuru Baghdad ndetse no mu majyepfo ya Iraq.}
Amakuru yo kuri uyu wa Kane dukesha Radio BBC avuga ko Minisitiri w’ibikorwa by’imbere mu gihugu avuga ko nyuma yaho ingabo z’Abanyamerika zitahiye, ibikorwa by’abiyahuzi byiyongereye cyane bikaba byibasira abaturage b’abayisilamu bo mu bwoko bw’abashiya.
Qusay Al-Abadi, umukuru w’akanama gashinzwe umutekano mu ntara ya Nasiriyah yatangarije Radio BBC ko kuva Abanyamerika basubira iwabo, muri iyi ntara hamaze gupfa abaturage barenga 30 abandi 70 barakomeretse.
Rafid Jabboori umunyamakuru wa BBC i Baghdad avuga ko kuri ubu amahoro muri Iraq yongeye akabura hakaba hibazwa niba kugira ngo amahoro agaruke ingabo z’Abanyamerika zizagaruka!
Umwe mu bayobozi b’i Baghdad utashatse kwivuga izina yatangarije AFP ko abiyahuzi ku munsi wa kuri uyu wa Gatatu baturikije imodoka 2 bagahitana abaturage 15 naho imbere y’isoko rikuru mu murwa mukuru Bagdad igisasu gihitana abantu icyenda.
Ubwicanyi bubera mu gihugu cya Iraq buturuka ku kutumvikana kw’abashiya n’abasunite ahanini bishingiye ku bwumvikane buke bwo kugabana ubutegetsi ku moko yombi. Ibi bikaba aribyo ibyihebe byihisha inyuma bigakora ibara.
Ubwicanyi muri Iraq bwatangiye mu mwaka wa 2003 ubwo Amerika yatangiraga urugamba rwo gukuraho Saddam Hussein wahoze ayobora Iraq bukaba bumaze guhitana abantu bagera 114.213.