Post
Impamvu Cassanova yajyanye Radio ku rubyiniro mu gitaramo cya EAP
{Umuhanzi Daddy Cassanova, aratangaza ko kuba yaritabiriye igitaramo cya East African Promoters gisoza umwaka wa 2011 afite inyakiramajwi (Radiyo) ari uko imufiye igisobanuro gikomeye.}
Avuga ko yashatse kugaragaza ko Radiyo yayumviyeho umuziki kuva kera. Asobanura ko kera iyo bashakaga kumva indirimbo bitaboroheraga kuko byasabaga kumanika Anthene hejuri.
Uyu muhanzi kandi yavuze ko hari indirimbo nshyashya yazaniye Abanyarwanda ku buryo bazabasha kumva ibihangano bishya yakoreye muri Canada mu mastudio akomeye ndetse bakazanabasha kumva uburyo zimwe mu ndirimbo ze yazinogeje mu majwi.
{{Iki ni ikiganiro kigufi twagiranye nawe:}}
{{IGIHE.com:}} Muraho Cassa!
{{Cassa:}} Muraho Richard!
{{IGIHE.com:}} Amakuru yanyu, Ese mu Rwanda mwahabonye mute nyuma y’imyaka 2 mutahagera?
{{Cassa: }} Amakuru ni meza. Mu rwanda hari fresh!
{{IGIHE.com: }} Ku bakunzi bawe se bo wabonye hari icyahindutse?
{{Cassa:}} Nasanze mu Rwanda abakunzi bariyongereye.
{{IGIHE.com: }} Kuki wari witwaje Radio ku munsi wo gutangira umwaka mushya mu gitaramo cya EAP?
{{Cassa: }} Twumvise umuziki kera bikidusaba kuzamura antene hejuru ngo tubashe kumva umuziki; niyo mpamvu nari mfite Radio, isobanura byinshi kuri njye, Rasta!
{{IGIHE:}} } Urateganya kuzasubira muri Canada ryari?
{{Cassa:}} Ni Ku cyumweru cyangwa kuwa Mbere ntabwo ndabimenya neza.
Aha uyu muhanzi yavuze ko ari kwirukanka mu gushaka ibyangobwa byo kuzasubirayo ku Cyumweru anavuga ko bishobora guhinduka akaba yakongererwa ikindi cyumweru bityo akazajya mrui Canada mu cyumweru cyo kuwa 15-21 Mutarama 2012.
{{IGIHE:}} Nta ndirimbo nshya se uzaniye Abanyarwanda Cassa?
{{Cassa:}} Nta ndirimbo nyinshi nazanye mu Rwanda, ariko nasize Remix ya Mukampabano, Remix y’Akadiho na Aho wansize.
{{IGIHE.com:}} Wabwira iki abakunzi bawe?
{{Cassa:}}Ndabemera bya hatari
Uyu muhanzi kandi yatangarije IGIHE.com ko azava mu Rwanda akoranye indirimbo yitwa Umuvandimwe n’umuhanzi Zouzou Zoulaika.


