Post
Perezida Kagame ku rutonde rw’abantu 70 bakomeye ku isi
{Perezida Paul Kagame yashyizwe ku rutonde rw’abantu 70 bakomeye ku isi mu mwaka wa 2011. Ibi byakozwe n’ikinyamakuru Forbes Africa Magazine.}
Nk’uko bigaragara mu kinyamakuru cyasohotse hagati y’Ukuboza 2011 na Mutarama 2012, Perezida Kagame ari kuri urwo rutonde hamwe n’Abanyafurika 20 bavuga rikijyana.
Abari kuri urwo rutonde harimo ababonye ibihembo bitandukanye, abaharanira uburenganzira bwa muntu, abanyepolitiki n’inzobere mu by’ubukungu.
Forbes Africa ivuga ko Perezida Kagame yagiye kuri uru rutonde bivuye ku buryo yayoboye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, aho igihugu cyihuse mu iterambere mu bukungu ku rugero rushimishije.
Forbes magazine yagize ati: “Kagame aza ku isonga mu kuzamura igitekerezo cyo guteza imbere Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ikinyamakuru New Statesman cyamushyize kandi ku rutonde rw’abantu 50 bakomeye ku isi.”
Mallam Sanusi Lamido Sanusi, ni Guverineri wa banki y’igihugu ya Nigeria, aza ku isonga mu bantu bakomeye muri Afurika.
Abandi baza kuri uru rutonde hariho Perezida Ellen Johnson Sirleaf wa Liberia, Pedro Veron Pires, wigeze kuyobora Cape Verde, na nyakwigendera Wangari Mathai, wabonye igihembo cya nobeli ukomoka muri Kenya.
Abandi bariho ni Aliko Dangote, Umunyafurika wa mbere w’umuherwe, Perezida Goodluck Jonathan wa Nigeria, Perezida John Atta Mills wa Ghana, Rebecca Kadaga uyobora inteko ishinga amategeko ya Uganda na Mohamed Bouazizi, umunyatuniziya witwitse byabaye intandaro y’impinduka zabaye mu bihugu by’Abarabu.