Post
Urubyiruko rwaturutse muri Amerika rwateye ibiti birenga 5000
{Urubyiruko rw’abanyeshuri baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ruri mu ruzinduko mu Rwanda, rwifatanyije na bagenzi babo batera ibiti birenga 5000.}
Uru rubyiruko ruri mu itsinda riharanira uburenganzira bwa muntu, rwateye ibiti birenga 5000 mu Karere ka Karongi mu ntara y’Uburengerazuba aho rwifatanyije n’urundi rubyiruko rwo mu Rwanda mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Biteganyijwe kandi ko ruzagirana ibiganiro mu rwego kunoza umubano.
Uyoboye iryo tsinda, Jesse Hawkes, ubwo yaganiraga na New Times, yavuze ko bifuza gukora ibindi bikorwa kugira ngo baharanire kandi banateze imbere uburenganzira bwa muntu.
Yagize ati : “Ibiganiro bijyanye n’ubumenyi ni ngombwa ku rubyiruko kuko aribo bayobozi b’isi yejo hazaza”. Yongeyeho ko bateganya gusura inkambi y’impunzi ya Kiziba n’itsinda ry’abanyarwanda basigajwe inyuma n’amateka, kugira ngo barebe ubufasha babaha.