Post
London : Babiri bahamwe n’icyaha cyo kwica umusore w’umwirabura
{Mu gihugu cy’u Bwongerza umucamanza yasabye igipolisi gushakisha abasigaye batarafatwa mu bishe umusore w’Umwongereza w’imyaka 18 witwaga Stephen Lawrence bamuziza kuba umwirabura mu mwaka w’1993.}
Nkuko ikinyamakuru The Sun cyo kuri uyu kane cyabyanditse, umucamanza Justice Treacy yahamagariye igipolisi gushakisha n’aba bandi nyuma y’uko akatiye imyaka 15 y’igifungo uwitwa Gary Dobson w’imyaka 36 na 14 uwitwa David Norris w’imyaka 35, bombi bahamwe n’icyaha cyo kwivugana uyu musore.
Treacy yakomeje abwira ikinyamakuru London’s Old Bailey ko asanga igipolisi kidakwiye gukeka ko gikwiye kurekera aho idosiye y’urupfu rwa Stephen kuko hakiri ibindi bimenyetso bikomeje gutahurwa bigaragaza n’abandi bagize uruhare muri ubu bwicanyi. Ati: “nk’uko ubuhamya mu rukiko bwabigaragaje, haracyari n’abandi bantu nka batatu cyangwa bane mu bishe Stephen Lawrence batarafatwa, rero nk’uko iterambere mu by’ubuhanga ryatumye babiri bafatwa bagashyikirizwa ubutabera, ndizera ko igipolisi cy’umujyi wa London kizadufasha no mu gufata abasigaye.”
Avuga kandi ko ibi bidakwiye gushingira gusa ku ikoranabuhanga kugira ngo ubutabera butangwe, ahubwo ko amakuru ashobora no kuva mu bantu bacecetse igihe kirekire, aho baba bari hose.
Umwe mu bakuriye igipolisi mu Bwongereza we yavuze ko abantu bose bagize uruhare mu iyicwa ry’uyu musore badakwiye kuryama ngo basinzire nk’aho ntacyabaye.
Nyamara n’ubwo aba bakatiwe, ababyeyi ba Stephen Doreen na Neville Lawrence basanga ibi bihano ari bito kandi bagasaba ko n’abatarafashwe bafatwa bagahanwa.
