Post
Ingabo za Uganda zakumiriye ibikorwa bya Al Shabaab mu minsi mikuru
{Mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2011, ingabo za Uganda zashoboye gukumira ibikorwa by’abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba za Al Shabaab.}
Umuyobozi mukuru wa Polisi mu gihugu cya Uganda, Lt. Gen. Kale Kayihura yatangaje ko bamenye ko inyeshyamba za Al Shabab zinjiye mu gihugu cyabo mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka bagamije kuza gukora ibikorwa by’iterabwoba, gusa ntibabigezeho kuko hafashwe ingamba zikomeye, ingabo zikarushaho gukaza umutekano.
Lt. Gen. Kale Kayihura yakomeje avuga ko n’ubwo bashoboye kuburizamo imigambi mibisha y’izi nyeshyamba, abaturage bakwiye gukomeza kuryamira amajanja kuko bishoboka ko ibikorwa by’iterabwoba bya Al Shabaab bishobora kubaho kuko izi nyeshyamba zitarava mu gihugu. Lt. Gen. Kale yabishimangiye ubwo yaganiraga n’abaturage b’ahitwa Ndejje-Lubugumu mu Karere ka Wakiso, aho yavuye ategetse ko hashyirwa ibiro bya Polisi ndetse umubare w’ababikoramo ukiyongera ukava kuri barindwi ukagerera kuri 30.
Ibi kandi bisa nibyatumye abaturage basubiza agatima impembero, kuko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bavugaga ko hari umutekano mucye ndetse n’umubare w’abapolisi muto ku buryo badashobora kugira ibyo babafasha mu gihe havutse ikibazo.
Lt. Gen. Kale Kayihura yaboneyeho gucyaha bamwe mu bapolisi batubahiriza inshingano zabo, ndetse abandi bagatera abaturage amananiza bakora ibitemewe n’amategeko ahatanzwe urugero rw’uko hari abapolisi basaba abaturage amafaranga yo kugura lisansi y’imodoka kugira ngo babone kuza kubatabara igihe habaye ikibazo cy’umutekano mucye.
Umutekano abaturage bagaragaje ko batawubura kubera gusa no kumva ko inyeshyamba za Al Shabaab zinjiye mu gihugu kuko n’abapolisi ubwabo bawuhungabanya ku buryo bukomeye, umuyobozi wa Polisi yasabye ko iperereza ku bapolisi banyoye inzoga nyinshi ku munsi mukuru utangira umwaka basinda bakarasa abaturage kugeza ubwo bicamo bane, abandi bakambura abaturage amafaranga.