Post
Umutoza wa Espoir FC yasezerewe
{Abayobozi b’ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi mu ntara y’Iburengerazuba bavuga ko uwari umutoza w’iyo kipe Hakizimana Gervais yasezerewe ku mirimo ye.}
Batangaje ko imvano ya byose ari uko Hakizimana yatangaga umusaruro muke akaba aribyo byamuviriyemo guhagarikwa ku mirimo ye kuko iyi kipe yari iri ku mwanya wa kabiri uturutse hasi n’amanota 4 mu mikino 9 bamaze gukina.
Iyindi mpamvu ngo ni ukuba yarakinishije umukinnyi Fundi Justin adafite ibyangombwa by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ubwo Espoir FC yahurana na Marines FC tariki ya 28 Ukuboza umwaka ushize, icyo gihe amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe, Espoir FC ikaba igomba kubihanirwa.
Hakizimana yatangarije itangazamakuru ko yazize gukinisha uwo mukinnyi utafite ibyango bwa FERWAFA.
Manirakiza Gervais yahoze atoza ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda, aza kujya mu ikipe ya Muhanga aho yayizamuye mu cyiciro cya mbere, mbere yo kwerekeza muri Espoir akaba yarakinnye no mu ikipe ya Rwanda B yatwaye igikombe cya CECAFA yakinnye no muri Mukura.