Post
Abanyakigali batewe inkeke no guhera mu byuma bya ascenseurs/lifts
{Imiturirwa myinshi yo mu mujyi wa Kigali ibamo ibyuma bifasha abantu kuzamuka mu magorofa, ariko hari abahura n’ikibazo cyo guheramo kubera impamvu zitandukanye za tekinike.}
Ahanini impamvu y’ibyo byuma bifasha abantu kuzamuka no kumanuka mu miturirwa ni uko byihuta kandi bikagabanya kuba umuntu yanyura ku ngazi (escaliers/upstairs) bityo akaba atatinda mu mayira cyangwa ngo ananirwe.
Mu mujyi wa Kigali hamaze kugaragara ingero zitandukanye z’abantu bahera muri ibi byuma bya ascenseurs/lifts. IGIHE.com ikaba ubwayo yarihereye amaso ingero eshatu mu mazu atandukanye.
{{Inzu nshya ya Kigali City Tower}}
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Mutarama 2012, abagabo batatu baheze muri icyo cyuma maze bamaramo iminota 30 kugeza ubwo abatekinisiye bahamagazwaga maze aba ari bo babakuramo babasobanurira ko ntawe ujya inama n’ibyuma by’abazungu kuko ngo bikunda kugira ibibazo bya tekiniki…

{{Inzu ikoreramo Minisiteri y’Intebe (Primature)}}
Mu rugendo yagiriraga mu Rwanda mu Gushyingo 2011, Minisitiri w’Intebe wungirije wa Timor Leste, José Luis Guterres, aho yitabiraga inama yigaga ku kubaka amahoro mu bihugu bivuye mu makimbirane yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Habumuremyi Pierre Damien muri iyi nzu.
Ubwo yazamukaga n’abandi bari bamurinze muri ascenseur/lift, yaje guhita imanuka itaragera muri étage/floor ya mbere isubira hasi maze bamaramo iminota igera kuri 20.
Abashinzwe umutekano barahigereye ndetse binasaba ko umutekinisiye atabara, aba ariwe ubafungurira.
{{Inzu ikoreramo RURA}}
Umwe mu banyeshuri bahakoreye imenyerezamwuga (stage/internship) avuga ko we atigeze aheramo cyangwa ngo agwemo, dore ko ngo ijya inahanuka ikitura hasi.
Iki cyuma rero ngo cyahezemo abantu benshi ku buryo byasabaga kwitabaza abatekinisiye ngo baze bakorogoshore maze abantu babashe kuvamo.
Izi ngero zose ni zimwe mu zo IGIHE.com yabashije kumenya, ariko haba hari izindi wowe musomyi waba uzi kuturusha. Gusa hamwe na hamwe bagenda bashyiraho ingamba zo kwita kuri ibi byuma ku buryo budasanzwe kuko bitirinzwe bishobora gutwara ubuzima bw’abantu.