Post
Abacuruzi ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku kibazo cyo gucururiza mu mihanda
{Bamwe mu bacuruzi bafatiwe icyemezo cyo kudakomeza gukorera mu mihanda kuko bakora ubucuruzi butemewe, ariko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko barenga ku mabwiriza kandi ko batabiterwa n’ubukene nk’uko babivuga.}
Ubu bucuruzi butemewe bukorerwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali by’umwihariko ahakunze kugendwa n’abantu benshi; ababukora bavuga ko baba bashaka imibereho kuko ari abakene batabasha gucuruza ibintu byinshi by’agaciro cyangwa ngo babone umusoro utangwa mu masoko.
Nyirahabimana ni umucuruzi twasanze mu gice gikunzwe kugendwamo n’abantu benshi mu mujyi rwagati; yavuze ko atabasha kujya mu isoko ngo akodeshe ikibanza cyo gukoreramo anatange umusoro. Avuga ko ariyo mpamvu yahisemo kuza gukorera mu muhanda n’ubwo azi neza ko bitemewe n’amategeko.
Yagize ati: “Kuri jye uretse ubukene nari gufata umugambi wo kujya mu isoko kuko nzi ibyiza byabyo; kugeza ubu ntungwa n’aya mafaranga nkorera aha mu muhanda.”
Undi ukorera mu muhanda waganiriye na IGIHE.com yavuze ko atunzwe na duke abona kuko ubukene afite butamwemerera kujya mu isoko gucuruza ibicuruzwa bidafite agaciro k’ibihumbi by’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidèle yavuze ko gucururiza mu mihanda bidaterwa n’ubukene. Ati: “Ntabwo ari ubukene bubitera, kuko abacururiza mu masoko basora bagendeye kubyo bacuruza, bacibwa imisoro ijyanye n’ubushobozi bafite… Kugeza ubu turakangurira abikorera gutanga umusanzu biyubakira amasoko aha mu mujyi wa Kigali; hari abikorera bamaze kwiyubakira amasoko nko muri Kabeza na Gakinjiro.”
Aha Ndayisaba yongeyeho ko abashaka gukora ubucuruzi busukuye babukora ariko ababijyamo mu buryo butemewe bafatwa nk’inzererezi; aho iyo bafashwe basubizwa iwabo.
{{Ikibazo cy’ubushobozi buke sicyo mvano yo gucururiza mu mihanda}}
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yavuze ko hari ingamba zo gufata abakora imirimo itemewe n’amategeko. Ku kijyanye n’ubushobozi buke yavuze ko leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kwita ku bafite ubushobozi buke harimo VUP n’Umurenge SACCO, aho iha inguzanyo abikorera mu cyaro nabo ngo biteze imbere kandi bazamure icyaro kuko haba hajyanye n’ubushobozi bwabo.