Post
Umugabo wawe ntakikwikoza? Wabyitwaramo ute?
{Kubona abashakanye bahorana umwaga, kurebana ay’ingwe byarasimbuye kurebana akana ko mu jisho biri kugaragara ku ngo nyinshi muri iki gihe. Mu magambo make, turasubiza umusomyi wa IGIHE.com watugishije inama ku kibazo nk’iki ndetse n’undi muntu wese waba ugifite.}
Umusomyi watwandikiye yagize ati: “Mungire inama. Mfite umugabo arankunda ariko nta mwanya amfitiye, akunda television n’umupira hamwe aryama na saa munani. Ntabwo ajya ansohokana, nta mwanya afata ngo tuganire, turebe n’ejo hazaza. Hari n’ubwo musaba audience ntansubize, nkohereza na SMS musaba ko tuganira ntabyiteho, yewe hari n’igihe mbimubwira nkoresheje email yiwe. Ntangiye gucika intege ndetse n’ejo hazaza mbona hazangora cyane. Nkore iki ? Akabariro ko ho ni ibindi bindi; ankura mu bitotsi ndetse biba iyo we abishaka. Mu gihe abandi bakunda ibyumba byabo njye nsigaye numva najya ndarana n’umwana muri room yiwe.”
Uwase Ange, umwe mu batanze inama yagize ati: “Niba umugore yemeza ko umugabo amukunda, ese ikibazo nticyaba kiri ku mugore? Niba amukunda ntamuhe akanya ngo baganire, agahitamo kureba televiziyo, ni iki kibyihishe inyuma? Niba umugabo amukura mu bitotsi ngo batere akabariro hashobora kuba nta rukundo rugihari, wenda aba ashaka kwimara ipfa yari afite kuko nemera ko bibaho bombi iyo babishaka banabyemeranyijweho.”
Ange yakomeje avuga ko ibyiza ari uko umugore yabanza akareba niba ikibazo kitamuturukaho, bityo afate akanya agisabire imbabazi. Kiramutse gituruka ku mugabo, yagashatse uburyo bwo kubiganiraho aciye bugufi, impande zombi zikigira hamwe ikibazo zifite cyane cyane atari mu gihe umugabo arimo areba televiziyo. Mu gihe byanze, yareba uko yegera inshuti z’umuryango bakaba babafasha gukemura icyo kibazo.
Undi watanze inama ni Ntwali John Williams wavuze ko byaba byiza umugore abanje kureba niba ku ruhande rwe nta nshingano atuzuza, bigatuma umugabo we anyurwa cyangwa anezerwa hanze, bityo umugabo agataha mu rugo rwe nka aderesi gusa. Akeneye kuganira n’abandi bagore bazima kuko arebye nabi yaganira n’abamusenyera. Abo bazima bamufasha kumenya bimwe mu byo umugabo akunda kugira ngo n’ibyo yaba ashakisha ku ruhande ajye abisanga iwe.
Urugero Ntwali yatanze ni uko hari abagabo baba bafite inkoko n’amafi meza mu ngo zabo bakajya kurya boroshete mbisi mu tubari cyangwa se bafite inzoga z’amoko yose muri firigo zabo, ariko bakajya kunywa za Primus zitanakonje mu tubari tutanabahesha agaciro. Impamvu si uko baba bakunze guseba cyangwa bakunze iby’agaciro gake, ahubwo hari amahoro n’umudendezo baburira mu ngo zabo bakabibonera aho. Nta watera uwo mugore ibuye ariko iki agitekerezeho.
Ikindi uyu mugore yakora ni ukwifashisha abagabo b’inshuti z’umugabo we mu buryo bw’ibanga kandi burimo ikinyabupfura, bashobora kumufasha guhana no guhanura umugabo we kuko hari amabanga abagabo bakunze gusangira rimwe na rimwe abagore babo batamenya.
Ntwali yasoje agira ati: “N’ubwo nta nama yagishije, umugabo waba yibona mu kibazo nk’iki afite icyamukomerekeje gituma ahurwa urugo rwe, nagerageze atange andi mahirwe kuko nyuma yo kwiyunga no gushyikirana bishobora kuzana umunezero uhamye w’urugo waba mwiza kurusha n’uwo bigeze kugira mbere. Naho ubundi barihemukira ubwabo, badasize n’abo babyaye.”