Post
Bahangayikishijwe n’amafaranga bishyuzwa iyo baka ibyangombwa
{Abanyarwanda benshi bakomeje kwinubira imikorere y’inzego z’ibanze mu bijyanye n’imitangire y’ibyangombwa bihesha umuturage uburenganzira ku byangombwa by’inzira nka passport na laissez-passer.}
Ubusanzwe kugirango umuntu ahabwe icyangombwa cy’inzira, ntabwo ahita ajya ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka ngo ahabwe icyo cyangombwa. Hari inzira ugomba kunyuramo.
Ahantu ha mbere ubanza kwerekeza ni ku mukuru w’umudugudu utuyemo, uw’akagari, hanyuma ukabona kwerekeza ku biro by’abinjira n’abasohoka ukishyura amafaranga 10,000 kuri laissez-passer na 50,000 kuri passport. Aya mafaranga yishyurwa kuri Rwanda Revenue Authority. Mu myaka mike ishize, byabaga ngombwa ko ubanza no kunyura ku biro by’umurenge, ariko ibi byarahindutse.
Muri izo ngendo rero, ahavuga ikibazo ku baturage ni ku rwego rw’imidugudu ahatangirwa igipapuro cya mbere gishyirwaho imikono y’abayobozi batandukanye.
Abaturage bavuga ko iyo bageze kuri uru rwego, usanga basabwa amafaranga menshi arimo ay’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé), umutekano, isuku, uburezi, … ngo kandi nyamara akenshi baba batayateguye mu gikorwa cyo gusaba ibyangombwa.
Ubwo twateguraga iyi nkuru, twaganiriye n’abantu batandukanye, batugaragariza ibitekerezo byabo kuri iki kibazo. Bamwe bavuga ko babangamiwe, abandi bo bakavuga ko ababangamiwe ari abatuzuza inshingano zabo nk’abantu bakunda igihugu.
Uwitwa Kangabe yagize ati: “Turabizi ko mu nshingano zacu nk’abenegihugu kwishyura ariya mafaranga birimo, kuki se bahitamo gufatirana umuntu ushaka ibyangombwa kandi wenda aba abikeneye byihuse nta n’amafaranga yandi yifitiye”?
Uwitwa Munyentwari we yagize ati: “Njye sinanze kwishyura, ariko se niba amafaranga agomba kwishyurwa kuki hadashyirwaho uburyo bunoze kandi buzwi bwo kuyatangamo”?
Usibye abagaragaje ko ababangamiwe no kwishyuzwa mu gihe basaba ibyangombwa, hari n’abavuga ko ibi nta kosa ribirimo na mba.
Uwitwa Rwibasira yagize ati: “Jye sinemeranya n’abavuga ko babangamiwe. Ntukishyuze ibyo ukorera urwakubyaye, kereka wenda ayo bakwaka babaye bayibikira; kandi siko bijyenda kuko baguha ‘reçu’. Burya erega uba wubaka, ahubwo byagakwiye kugutera ishema kuko uba ugize umusanzu uha igihugu cyawe”.
Uwitwa Kaneza nawe yagize ati: “Ay’umutekano ntawe utazi ko atangwa, ay’isuku ni ngombwa, mutuelle ni ‘assurance’ yawe. Urumva se hari icyo bakurenganyaho? Impamvu bagutegera hariya wasanga utitabira umuganda, inama z’imidugudu ukaba utazikoza, ukajya ku kazi saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ku mugoroba (ni urugero) ukanyura nko ku ishuri! Urumva se abayobozi bawe wowe uzabamenya ryari? Nanjye byambayeho ntazi n’uko umudugudu wanjye witwa!”
{{MINALOC ibivugaho iki?}}
Mu kiganiro kuri telefoni IGIHE.com yagiranye na Cyrille Turatsinze, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’ibihugu (MINALOC), yavuze ko kwishyuza abaturage muri ubu buryo ari amakosa.
Turatsinze yagize ati: “Ibyo ni ugusimbuza ikibazo ikindi. Nta cyangombwa na kimwe gisaba kuba wujuje ikindi, keretse wenda aho bakenera indangamuntu ngo barebe nimero zayo, naho ubundi ibyangombwa ni uburenganzira bw’umuturage”.
Yakomeje agira ati: ” Kwishyura ayo mafaranga nabyo ni ngombwa ariko bifite uburyo bikorwamo, gusa niba hari ahagaragaye ikibazo ntimubifate nk’aho ari ikibazo rusange mu Rwanda hose. Turi igihugu gifite umutekano, amategeko arubahirizwa, ahubwo abafite ibyo bibazo badutungira agatoki tukamenya uburyo tubikemura”.
Ibi twabiganiriye mu gihe igihugu kiri mu kwezi kwahariwe imiyoborere myiza.