Post
Telefone zo mu bwoko bwa iPhone 4 zikomeje guturika
{Mu gihe hari hamenyerewe ko telefone ngendanwa zikunze kwitwa inshinwa arizo zivugwaho ibibazo bya hato na hato birimo no guturika, noneho na zimwe zitwa ko ari nziza kandi zihambaye za iPhone zatangiye guturikana bene zo.}
Mu gihugu cya Brazil, kuwa mbere w’iki cyumweru gitangira umwaka wa 2012, telefone yo mu bwoko bwa iPhone 4 yaraturitse ubwo yari icometse yongerwamo umuriro.
Iyi iPhone ngo yatangiye gucumba umwotsi no kurekura ibishashi by’umuriro ubwo nyirayo yari aryamye hanyuma iraturika, ariko abasha kurokoka uko guturika n’ubwo byamuhahamuye.
Mu nshuro ebyiri zo guturika zimaze kubaho, izi telefone zose zari izo mu bwoko bwa iPhone 4. Nko mu gihugu cya Australia naho byabayeho tariki 28/11/2011, ubwo telefone yo muri ubu bwoko yaturikiraga mu ndege.
Nk’uko ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza cyabyanditse, inzobere mu by’amatelefone zivuga ko izi iPhone4, batiri (batteries) zazo arizo zaba zifite ikibazo mu buryo zikozemo, cyangwa se zikaba zari inyiganano, izo dukunze kwita pirate.
Mu kwezi kwashize nabwo uruganda rwa Apple rukora ubu bwoko bw’amatelefone, rwari rwagaruye mu ruganda iPod zo mu bwoko bwa Nanos bitewe na batiri zazo zagiraga ikibazo cyo gushyuha gukabije.
Apple kandi ikomeje gucungira hafi uburyo abakiliya bayo bakoresha telefone iherutse gusohora za iPhone 4S.
Ku bantu rero bakunda gucomeka telefone zabo ku muriro zegereye ku misego, murajye mu byirinda muzishyire kure yanyu kuko uretse no guturika, telefone zacu zikoresha imiyoboro nzakazamirasire (radiations) ishobora kwangiza ubwonko nk’uko ubushakashatsi bwinshi bumaze kubigaragaza.