Post
Alpha Blondy arasaba Youssou N’dour kutaba perezida
{Kuwa mbere nibwo umuhanzi Youssou N’dour wo muri Sénégal yatangaje kuri televiziyo ye ko aziyamamariza kuba Perezida w’igihugu cye, bukeye bwaho nibwo mugenzi we ukomoka muri Côte d’Ivoire Alpha Blondy yahise amusaba ko yahagarika icyo cyemezo.}
Alpha Blondy ni umuririmbyi nyafurika w’injyana ya reggae uzwiho kuba ari umwe mu bahanzi bo muri Afurika bakunze gutanga ubutumwa bwo guharanira ubwigenge no kurwanya ikandamiza n’igitugu kigaragara muri Afurika.
Nk’uko tubikesha urubuga africahit.com, mu kiganiro yagiranye n’umuhanga mu gusesengura ibya politiki wo mu gihugu cya Côte d’Ivoire witwa Koné Saydoo, Blondy yagize ati: ”Iki cyemezo ndabona ari cyiza gusa gifite ingaruka nyinshi. Buri muntu agira ubunararibonye bwe. Kujya mu kibuga gifite ingaruka, ndabona bikomeye cyane kuko ushobora kuba inararibonye cyangwa umuhanga muri muzika ariko ntibivuze ko wahita uba n’umuhanga muri politiki.”
Yongeyeho ko bishoboka ko yaba yarafatiye urugero kuri Michel Martelly uyobora igihugu cya Haïti wahoze ari umunyamuzika, bikaba ari nabyo bimutera imbaraga.
Yagize ati: “Sinzi icyo yishingikirije kuko umureba ubona afite ubwira bwinshi, gusa mugiriye inama yo kubyitondera. Yari mu muryango w’abanyamuzika ariko mu buzima nta wamenya kuko afite ubushake ariko bishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku mwuga yari asanzwemo kuko abanyapolitiki bagira ubwoko bwabo; uwiyemeje kuba umwe mu baturage b’ubwo bwoko hari amategeko runaka agomba kubanza kumenya ajyanye n’uwo mukino kandi akaba asabwa no kuyubahiriza, niba ari ukugira nabi ugomba nabyo kubikora. Mwifurije amahirwe no kwitonda’’.
N’Dour azwi cyane ku isi nk’ikirangirire muri muzika, cyane cyane yo mu bwoko bwa Salsa, Jazz na Hip-Hop akaba yaramenyekanye cyane ku Isi ubwo we na Neneh Cherry bakoraga indirimbo Seven Seconds yabonye umwanya muri Grammy Awards.