Post
Nyuma gukubitwa, Kengo wa Dondo yavuye mu bitaro
{Nyuma yo guhutazwa cyane kugezwa ubwo ajyanwa mu bitaro, Perezida wa sena y’igihugu cya Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo yazanzamutse, ibitaro biramusezerera.}
Perezida wa Sena, Léon Kengo wa Dondo yahutarijwe mu gihugu cy’u Bufaransa kuwa gatandatu w’icyumweru gishize tariki 31 Ukuboza umwaka ushize wa 2011 ubwo yari mu mujyi wa Paris avuye i Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi aho yari yagiriye uruzinduko ko rwe rwihariye rutari rwamenyeshejwe abayobozi bo mu gihugu cy’u Bufaransa ngo hashakwe uko habugwabungwa umutekano we.
Guverinoma ya Kongo yashinje ubu bugizi bwa nabi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo barangajwe na Etienne Tshisekedi utarishimiye amajwi ya kabiri mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu Gushyingo umwakaushize wa 2011 hakongera gutorwa Perezida Joseph Kabila.
Urubuga rwa liberation.fr dukesha iyi nkuru rwatangaje ko Kengo yahaye imbabazi abari bamuhutaje nk’uko senateri wo mu gihugu cya Kongo Michel Bongongo, yabitangaje. Bongongo abajijwe uko ubuzima bwa Perezida wa Sena ufite imyaka 76 y’amavuko bwifashe, yatangaje ko amerewe neza nta kibazo yagize ati: ”Ameze neza nubu yakomeje akazi, nimubona kwa muganga ni uko araba agiye gutanga ibizamini byose bikenewe”.
Lambert Mende, umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Kinshasa, yatangaje ko abahutaje Kengo bamuhoye ko yanze gukura kandidature ye mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka kuba bigatuma umukandida wabo Tshisekedi adatsinda amatora, dore ko Kengo nawe yari yiyamarije kuba umukuru w’igihugu nyuma agatsindwa aho yabaye uwa kane.
Kuwa mbere w’iki cyumweru, sena yarateranye isaba abanyecongo baba mu bihugu by’u Bufaransa, u Bubiligi n’u Bwongereza ko bakwiye kwihesha agaciro mu kugaragaza mu nzira yemewe n’amategeko kandi igaragaza gukunda igihugu ibitekerezo byabo muri politiki.