Post
Imashini zitanga amafaranga mu ma Banki ni izo kwizerwa ?
{Banki Nkuru y’u Rwanda irasaba ko abakoresha imashini zitanga amafaranga bakomeza kuzizera, kuko ibibazo bigenda bigaragara bivugutirwa umuti.}
Ibi Visi Guverineri wa BNR yabitangaje ubwo yasubizaga ibibazo yari abajijwe na IGIHE.com ku mikorere y’imashini zitanga amafaranga zizwi ku izina rya ATM byari bimaze iminsi binugwanugwa na bamwe mu babikoresha.
{{Dore uko ikibazo giteye }}
Ibyumba bitanga amafaranga mu mabanki byaje ari nk’igishubizo ku bakiriya bagana amabanki, kuko gutonda umurongo ku bagiye kubikuza byasaga nk’aho byabonewe igisubizo cya burundu. Kuri ubu ariko siko bimeze kuko bimwe muri ibyo byuma bikemangwa.
{{Uko bamwe babibona}}
Twashatse kumenya impamvu y’iri kemangwa maze twegera umwe mu bakiriya w’imwe muri Bank ikorera muri Kigali abitubwira muri aya magambo: “Ku munsi wa Noheli nta mafaranga nari mfite mu rugo, kuko nari nizeye ko isaha n’isaha nagera kuri banki nabona amafaranga, ariko siko byaje kugenda kuko kuri Noheli mu gitondo nagiye kuri banki nsanzwe mbitsaho nkojejemo ikarita icyuma kimbwira ko ibyo nsabye bitabashije kuboneka. Sinacitse intege kuko nahise nkomeza nkajya ku yindi banki dore ko aya makarita yose akorana naho intero iba ya yindi ngo ibyo nsabye ntibibashije kuboneka.”
Uyu mukiriya twaganiriye akomeza agira ati: “Maze kuzenguruka amabanki yose yo muri Kigali hagati byanga, nakomeje gufata moto kuko narinzi ko ndi bwishyure mbonye amafaranga njyeze kuri Agence ya Remera naho ku ma banki yose ahari zinabasha kubona amafaranga nashakaga, maze gushoberwa nibwo nafashe inzira nsubira mu rugo njya kuguza amafaranga yo kwishyura moto n’ubwo bwose ku mugoroba naje kugera ku cyuma ngasanga kisubiyeho ariko nariye Noheli nabi.”
Si uyu gusa kandi kuko n’abandi bagiye baganira na IGIHE.com badutangarije ko bakunda kugira mwene ibyo bibazo byo gutengurwa n’ibyuma bitanga amafaranga.
{{BNR ibivugaho iki ?}}
Nyuma yo kumva ibi bibazo byose bivugwa n’aba bakiriya twakomanze muri Banki Nkuru y’Igihugu, maze tuvugana na Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu Nsanzabaganwa Monique adutangariza ingamba bafashe.
Visi Guverineri Nsanzabaganwa yagize ati: “Iki kibazo twarakimenye, kuko tubikurikiranira hafi, turacyareba aho ikibazo gituruka kugira ngo dushakire hamwe dufatanyije n’abo bireba uburyo iki kibazo cyakemuka.”
Nsanzabaganwa akomeza avuga ko kuri ubu amabanki yose afite abakozi basinzwe gukurikirana imikorere y’ibi byuma, uretse ibi kandi Soseti Rwanda Swich yahoze yitwa Simtel ari nayo ishinzwe gukurikirana imikorere y’ibi byuma umunsi ku munsi bagenda batanga raporo y’uko ibi bibazo bihagaze.
Banki Nkuru y’Igihugu kandi nayo ifite inshngano zo gukurikirana munsi ku munsi imikorere y’izi mashini zitanga amafaranga( Automatic Taller Machine), ndetse ikamenya n’imiterere y’ibibazo izi mashini zihura nazo nk’uko Visi Guverineri Nsanzabaganwa yabitangarije IGIHE.com.
{{Imikorere y’ibi byuma yagiye itera imbere }}
Ukurikije imikorere y’ibi byuma kuva mu ntangiriro kugeza ubu, bigaragarako imikorere yabyo yagiye itera imbere nk’uko bitangaza na Banki Nkuru y’u Rwanda.
Ikindi BNR ivuga ni uko usanga hari imashini zihurirwaho na benshi bikaba byatuma amafaranga ashiramo vuba, ibi hamwe n’ibindi bibazo byose akaba aribyo bigomba gusuzumwa bikavugutirwa umuti uzatuma bikemuka burundu.
Amabanki akwiye kujya atanga amakuru
Mu gihe hagishakishwa umuti urambye w’iki kibazo amabanki yasabwe kujya atanga amakuru igihe icyo aricyo cyose, kugira ngo niba icyuma kidakora abakiriya babashe kubimenya, ndetse bamenye n’igihe kizakirira. Ibi kandi ntibizabuzako ATM izakomeza kugaraagza imikorere mibi itazafungwa. Ikindi BNR ikora ni ugukorera ubuvugizi Amabanki mu gihe ikibazo kigeze ku rwego rwo hejuru.
{{Gukora neza kw’izi mashini BNR ibifitemo inyungu}}
Nk’uko Visi Guverineri Nsanzabaganwa abivuga, ngo gukora neza kwa zino mashini zitanga amafaranga, biri mu nyungu za banki nkuru y’iguhugu n’ubwo aya mabanki aba ashaka inyungu z’amafaranga, ariko BNR yo ibona inyungu kuko umubare w’amafaranga ugabanyuka n’isaza ry’inoti rikababanyuka, dore ko iyo zashaje bitwara amafaranga menshi Banki Nkuru y’Igihugu mu ikorwa ry’izindi.