Post
Amande ateje umwuka mubi mu banyeshuri biga i Masoro
{Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’Abadiventiste yo muri Afurika yo hagati (UAAC) barinubira ihazabu bacibwa iyo basibye inama cyangwa amasengesho.}
Uwera Egidie urimo kurangiza umwaka wa mbere muri iyi kaminuza ihereye mu karere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali avuga ko atishimira na gato uburyo iyi kaminuza ikoresha mu guhana abanyeshuri batitabiriye amasengesho ya buri ya wa gatandatu wa mbere y’icyumweru n’inama za buri wa kane.
Agira ati:’’Abantu ba hano bashaka kuduhindura abadive ku ngufu, bakaduca amafaranga ngo dukunde twitabire amasengesho”.
Uwera usengera mu ba gatolika avuga ko batari bakwiye kubahatira kwitabira gusenga kuko umuntu aba afite uburenganzira bwo gusenga cyangwa akabireka.
Ati:” Hari ubwo umuntu yanga kujyayo akemera agatanga amande aho kujya kwicara mu byo atumva”.
Niyonzima Daniel wiga mu icungamutungo mu mwaka wa kabiri avuga ko amategeko yo muri iki kigo akarishye.
Ati:’’Buri wa kabiri saa yine hagomba kuba inama y’abanyeshuri, kuwa gatandatu wa mbere w’ukwezi hakaba amasengesho, ibi byose umuntu abagomba kubyitabira atabyitabira agacibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 1000”.
Niyonzima akomeza avuga ko hari abanyeshuri bemera gutanga amande aho kugira ngo baze gusenga bitabarimo.
Ati: “Hari ubwo umuntu areba agasanga hari ibimufitiye inyungu kurusha inama cyangwa amasengesho agahitamo kuzatanga amande”.
Dushime wiga mu ibaruramari wanze ko irindi zina rye rijya ahagaragara avuga ko abayobozi bagomba kumenya ko imyemerere y’abantu itandukanye bakareka kubasengesha mu badivantisite ku ngufu.
Agira ati: “Njye mbona bashaka ko umuntu wese wize hano ahava yabaye umudive”.
Avuga kandi ko igihe kibakomerera cyane ari icyumweru cyo gusenga bagira rimwe mu mezi atandatu aho aba ari ugusenga gusa nta kwiga bihari. Ati:’’ Ibaze kuza i Masoro utaje kwiga ngo uje gusenga gusa, mu by’ukuri niyo njye mba nanga kuzatanga 7000 by’amande y’icyumweru”.
Ikindi kibazo aba banyeshuri bagarutseho ngo n’uko hari abitariba inama n’amasengesho nk’uko bikwiye bakasanga bari ku malisiti y’abataritabiriye ibyo bikorwa bagomba gutanga amande.
{{Umunyeshuri agomba kubahiriza amasezerano yagiranye na Kaminuza}}
Dr Niyobigingo Aimable, Umuyobozi ushinzwe ibibazo by’abanyeshuri muri iyi kaminuza avuga ko abanyeshuri batagomba kugira ibyo binubira ngo kuko mbere yo gutangira kwiga muri iyi kaminuza hari amasezerano bagirana nayo.
Ati: “Aya masezerano aba akubiyemo ibintu bitandukanye birimo no kwitabira ibikorwa bibera muri iyi kaminuza birimo n’amasengesho”.
Niyobugingo avuga ko kaminuza yabo itandukanye n’izi z’igenga ngo kuko ari kaminuza y’idini ifite intego ebyiri z’ingenzi; zirimo gutanga ubumenyi no kwigisha abanyeshuri ibijyanye n’iyobokamana.
Ati: “Nk’abantu bafite intego y’ivugabutumwa tutabwirije abanyeshuri bacu ngo bahinduke mu bwenge banahinduka mu myemerere nta cyo twaba dukora.”
Ku bijyanye ngo guca amande umunyeshuri utitabiriye amasengesho avuga ko bidaheruka muri iyi kaminuza.
Ati: “Hashize umwaka urenga nta munyeshuri ucibwa amande ngo n’uko yasibye amasengesho ayo mafaranga 1000 bavuga acibwa uwanze kwitabira inama z’ikigo, kandi nayo ashyirwa kuri konti y’ishyirahamwe y’banyeshuri.”
Igikorwa cyo guca amande abatibariye amasengesho ngo cyari cyarazanywe n’umuyobozi wari ushinzwe abanyeshuri muri iki kigo witwa Dr Aphrodidace, gusa ngo ubu hashize igihe bidakorwa.
Niyonzima Vedaste, Umuyobozi mu ishyirahamwe ry’umuryango mugari w’abanyeshuri biga muri iyi kaminuza avuga ko amafaranga yavuye mu mande y’abanyeshuri akoreshwa ibikorwa bitandukanye birimo gufasha abanyeshuri batishoboye, gukora intebe zo kwicaraho hanze mu gihe cyo gusubiramo amasomo no gutera ubusitani mu kigo.
Ikindi kandi avuga n’uko mu minsi yashize higeze kuba ikibazo cy’abanyeshuri bisanze ku malisiti y’abataritabiriye ariko bikaba byarahise bikosorwa binyujijwe mu kureba utupapuro buzaza bagaiye mu nama cyangwa mu materaniro.




{{Foto:}} Rachel M.