Post
Urashaka gucika ku kwikinisha burundu?
{Benshi bajya bibaza bakanaterwa impungenge n’ikibazo cyo kwikinisha gikunze kuba ingeso, bibaza n’icyo bakora ngo babicikeho burundu. Nibyo tugiye kugaruka ho.}
Mu nkuru zitandukanye twagiye tubagezaho ububi bwo kwikinisha kubera iki gikorwa, twanababwiye ko ho hari n’umusore uwo mu gihugu cya Bresil wikinishije kugeza ashizemo akuka.
Abantu benshi ariko bakomeje kwibaza bati ese umuntu yakora iki ngo agabanye cyangwa areke burundu kwikinisha?
Uru [rubuga rwa internet->http://www.stherbb.com/articles/over-masturbation.htm] twifashishije rugaragaza ko birashoboka rwose ko umuntu yabireka burundu.
Intambwe ya mbere ni ukugerageza kwibuza kubitekerezaho cyane mu gihe wumva bikujemo mu rwego rwo kugabanya inshuro wikinishaga.
Ku bijyanye n’imirire nabyo, ngo umuntu agomba kugerageza cyane kurya ibikomoka kuri soya kenshi, kandi akagerageza kwirinda kunwa ikawa nyinshi, kuko ikitwa caffeine dusanga mu ikawa gituma amaraso yihuta bigatera ubushake bwo gukora imibonano bwa hato na hato.
Abagabo bagomba kandi kwirinda kuryagagura. Aha ngo wakwirinda akenshi kurya utuntu tw’ubunyobwa ndetse n’ibihwagari, ahubwo ngo ku meza ugakunda gufungura ibikomoka ku mafi n’imboga.
Aha kandi umuntu agomba kugerageza kurya gake inyama zitukura z’inka cyangwa ihene, byanarimba ukazireka burundu.
Byaba byiza abakunda icyo kunywa bahisemo kujya binywera imitobe ikomoka ku mbuto.
Umuntu kandi ngo akwiye kunagerageza kunywa amazi menshi kuko agira umumaro muri byinshi harimo n’ikorwa ry’intanga.
[Izi ni zimwe mu ngaruka ziterwa no Kwikinisha (Masturbation) ->http://igihe.com/spip.php?article734]