Post
Umukobwa w’imyaka 12 yiyahuye
{Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko yiyahuye akoresheje imbunda se ajya ahigisha, ibi byabereye mu gihugu cy’u Bufaransa.}
Mu iperereza ririmo gukorwa na porokireri (procureur) wo mu karere ka Béthune ho mu gihugu cy’u Bufaransa, riravuga ko uwo mwana ashobora kuba yiyahuye kubera ibibazo yaba yaragiriye mu rugo iwabo cyangwa ku ishuri aho yigaga, kuko mbere yuko yiyahura yasize abyanditse mu ibaruwa.
Abanyeshuri biganaga n’uyu mwana baravuga ko ashobora kuba yazize ihohoterwa yahuraga naryo ku ishuri ariko umuyobozi w’ikigo Jean-Jaurès we akavuga ko atunguwe no kumva ko yabaye inzirakarengane yihohoterwa, ati: « ku bwanjye nta kibazo nabonaga yagiranaga n’abamukuriye ».
Biteganyijwe ko umurambo w’uyu mwana ukiri mu bitaro kugeza magingo aya, uzashyingurwa mu minsi iri mbere, gusa ababyeyi be ngo bakomeje gushegeshwa n’agahinda ndetse ngo ntibarasobabanukirwa ibyababayeho.