Post
Muhaguruke mugire umujinya, murinde abana banyu kuba abayaya
{Ibi ni ibyatangajwe n’Umubobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba ubwo yasuraga abaturage b’Umurenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo.}
Uru rugendo yarukoze ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe kwegereza ubuyobozi abaturage kuri uyu wa 03 Mutarama.
Umuyobozi w’Umujyi wa KigAli yasobanuriye abaturage bari baje kumwakira, ibyerekeye igikorwa cyo kwandika ubutaka no kubwishyurira uko giteye abamara urujijo n’impungenge bari bagifiteho.
Uretse iby’ubutaka kandi, Fidele Ndayisaba, yanabasabye kubungabunga ubuzima bw’abana babo, babarinda kuzavamo abajura n’indaya, abasaba kubashishikariza gukunda ishuri, kuko kgeza ubu kwiga bishoboka ku mwana wese w’Umunyarwanda.
Yagize ati: “Muhaguruke mugire umujinya murinde abana banyu kuba abayaya n’ababoyi hato batazavamo indaya n’abajura. Mureke kubacura igikoma, mu barinde inzoga kuko abana barerwa n’igikoma n’amata. Ubundi kandi mubohereze kwiga bityo duteze imbere igihugu cyacu.”
Felicien Kayumba, w’imyaka 47 ukora umwuga wo guhinga, avuga ko kwegereza ubuyobozi abaturage ari ibintu byiza cyane.
Yagize ati: “Twishimiye ko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yadusuye rwose. Ubuyobozi bwo ha mbere, nka Perefe yajyagaho akaba yagera n’aho ahindurirwa imirimo hari segiteri atagezemo kandi ibarirwa muri perefegitura ayobora. Ibi rero bituma tubagirira icyizere.”
Mu bibazo Umuyobozi w’Umurenge wa Gikomero yagaragarije Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, harimo icy’uko uyu Murenge nta mashanyarazi ugira, ikibazo cy’amazi mu kagari ka Gicaca, kutagira isoko rya kijyambere, n’ikibazo cy’uumuhanda ubahuza n’indi mirenge utameze neza.
Uyu Murenge utuwe n’abaturage 16764, niwo wa mbere mu mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba agendereye muri uyu mwaka wa 2012.
Kuri uwo munsi kandi Mayor w’Umujyi wa Kigali yabanje gusura ibikorwa by’inyubako igezweho y’ishuri rya Remera catholique naryo riherereye mu Karere ka Gasabo, igomba gutangirana n’uyu mwaka w’amashuri wa 2012.
Iyi nyubako y’igorofa ikaba ihagaze yarubatswe ku gaciro ka miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko twabitangarijwe na Padiri Innocent Consolateur, uyobora iryo shuri.


