Post
Abacururiza mu muhanda batewe inkeke na ruswa basabwa
{Abacururiza mu mihanda mu buryo butemewe baravuga ko hashize igihe bakwa ruswa n’abaza kubafata, kuri iki kibazo Umujyi wa Kigali uvuga ko uzafatwa yakira ruswa azabihanirwa.}
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagaragara abacururiza ku mihanda mu buryo butemewe n’amategeko, aba bavuga ko rimwe na rimwe iyo baje gufatwa bakwa ruswa n’inzego zitandukanye aho ngo iyo babahaye amafaranga bahita babarekura bakikomereza ubucuruzi.
Nyirahabimana twasanze mu Mujyi wa Kigali rwagati yavuze ko akora ubu bucuruzi azi neza ko butemewe avuga ariko ko ababazwa cyane n’abaza bakaba ruswa bityo nyuma y’aho bakabareka bagakomeza gucuruza.
Yagize ati: “Kenshi tuza gucururiza mu muhanda tubizi neza ko bitemewe ariko kubera gushaka amaramuko turabikora hari ubwo haza abantu tutazi ariko bashaka kudufata, iyo agufashe umuha amafaranga akakurekura ugakomeza gucuruza”.
Undi mucuruzi ukorera mu muhanda mu buryo butemewe witwa Mutangana Pierre yagize ati: “Bidushyira mu gihombo cyane kuba batwaka ruswa kandi n’icyo twinjiza ntabwo gihagije”.

Mu kiganiro cyiharihe IGIHE.com yagiranye n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba yavuze ko kugeza ubu inzego z’ubuyobozi zafashe ingamba zitandukanye mu kubuza aba bajya gucururiza mu mihanda kandi bitemewe.
Ndayisaba yavuze ko hakomeje kugabanyuka umubare w’abishora mu mihanda kuhacururiza aho ababikora baba bihishe.
Yemeye ko hari abashinzwe gufata aba bacuruza mu buryo butemewe n’amategeko aho babasanga aho bakorera hirya no hino bakabafata.
Yagize ati: “Hari uburyo bwinshi dukoresha mu guhashya ko abakora ubu bucuruzi butemewe babureka, tubafata kuko baba barenze ku mabwiriza, icyo dusaba abajya kubafata ni uko baba inganyamugayo.”
Ndayisaba yavuze ko aba babijyamo bakaka ruswa batabyemerewe ko uwabifatirwamo yahanwa bikomeye.
Umujyi wa Kigali utangaza ko mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali hakorera abacuruzi batabyemerewe basaga 6300, nyuma y’ibarura ryakozwe hagamijwe kumenya umubare nyawo wabo hazakurikiraho kubashakira aho gukorera.

