Post
Impamvu Producer Fayzo atakibarizwa muri Light House Production
{Fayzo uzwi cyane mu gutunganya amashusho y’indirimbo ndetse n’ibindi bijyana no gufata amashusho (video production) aratangaza ko ubu atakibarizwa mu nzu yakoreragamo umwuga we izwi nka Light House Production kubera ubwumvikane buke na nyirayo.}
Fayzo avuga ko imbarutso yabaye ubwo umuhanzi Riderman yamusabaga ko yaza akamufata amashusho y’indirimbo ‘Nkwiye Igihano’, abibwiye umuyobozi w’iyi nzu ahita amubwira ko bidashoboka kuko atabanje kubimuteguza mbere, mu gihe Riderman nawe yari akeneye iyo ndirimbo mu gihe gito kandi ngo bari basanzwe bakorana kuko iyo abonye uwo akorera ahita aza agafata ibikoresho akajya mu kazi.
Fayzo ntiyabashije kwihanganira kudakora iyi ndirimbo dore ko yahise inahabwa undi muntu ugomba kuyitunganya. Ati:”yanze ko nkora akazi kanjye kandi aricyo nshinzwe, mpita nigira mu yindi nzu nshya nayo yari imaze iminsi insaba ko nayikorera, njyayo kugirango ndangize imishinga nari naratangiye”.
Akomeza avuga ko iyi nzu nshya izwi nka Eagle I agiyemo izamufasha kurushaho kuzamuka mu mwuga we kuko ngo ifite ibikoresho byiza ariko ngo n’amasezerano y’akazi azasinya azamuha ubwisanzure bwo gukora yubaha abo akorera nk’imwe mu ntego yumva zizarushaho kuzamura umwuga we.

N’ubwo aribwo akirangiza amashuri yisumbuye, Fayzo afite imishinga ikomeye n’abahanzi bamaze kubaka izina hano mu Rwanda harimo gukora amashusho y’indirimbo ‘Akanyarirajisho’ ya Jay Polly, ‘Uwandemye’ ya Kitoko n’izindi.
Ubwo twahamagaraga nyiri Light House Production ngo twumve icyo abivugaho yanze kwitaba, dukomeje kumuhamagara kuri telefone ye igendanwa ayiha undi muntu aba ariwe utwitaba ntitwamubaza byinshi.