Post
Nyuma y’imyaka 77, yahuye na nyina bari baraburanye
{Mu mwaka wa 1928, Minka Disbrow yari afite imyaka 16 y’amavuko afatwaga ku ngufu n’umuntu atazi bimuviramo gutwita.}
Yaje kwibaruka umwana w’umukobwa Betty Jane, wajyanwe kurererwa mu muryango w’umupasiteri, n’ubwo Minka yifuzaga kuba yakwirerera ikibondo ariko nyina yamutegetse kumureresha muri uwo muryango twavuze haruguru.
Igihe cyarageze Minka Disbrow akomeza ubuzima, ararushinga ndetse yibaruka n’abandi bana 2 batigeze babasha kumwibagiza ikibondo yitaga ko yatereranye.
Muri icyo gihe cyose, uyu mubyeyi yandikaga amabaruwa atagira ingano, aho yandikiraga ikigo gishinzwe kurera abana (agence d’adoption) nacyo kikamugezaho amakuru y’umwana we, ariko ibintu biza gufata indi sura ubwo ubuyobozi bw’iki kigo bwahindukaga n’amakuru y’umwana akabura atyo.
Muri 2006 nibwo Minka Disbrow yujuje imyaka 94 ariko yahoraga azirikana itariki y’isabukuru y’umukobwa we Betty, ari nako asenga ngo Imana izamubashishe kubona umwana we mbere y’uko yitaba Imana dore ko anashaje.
Nyuma y’amezi make gusa, Minka yakiriye telefoni idasanzwe, atungurwa no kumva umugabo umubwira ko ari umuhungu wa Betty Jane wafashe izina rya Ruth Lee.
Ku myaka 77, Ruth Lee yari afite ibibazo byinshi by’uburwayi ku buryo umuhungu we, yifuzaga kumenya amateka ahagije ku mibereho ya nyina.
Ntibyatinze rero, Ruth Lee (Betty Jane) yabonanye na nyina Minka Disbrow; basanga ibiganza byabo birasa ndetse banakunda bimwe mu isi y’ibigezweho (mode) nk’uko 7sur7 dukesha iyi nkuru yabitangaje.
Ubwo yabonanaga n’umukobwa we, Minka yagize ati: «Ni nk’aho tutigeze dutandukana, ni ibintu byiza cyane kandi bitangaje; birenze ibyo umuntu ashobora gutekereza! »
Ruth we yagize ati: «Ndumva hari umunsi nzakanguka nkasanga nari mu nzozi zihebuje».
Uyu mwaka nibwo imiryango yombi, izahura mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ya Minka.

