Post
Indaya n’inzererezi bateje ibitaro bya Muhima igihombo cya miliyoni 5
{Abavugwaho guhombya ibitaro bya Muhima amafaranga angana na miliyoni 5 z’u Rwanda mu mwaka ushize wa 2011 ni abantu batagira ubwishingizi bwo kwivuza (Mutuelle de santé).}
Ibyo twabitangarijwe n’umugenzuzi w’imari mu bitaro bya Muhima Rugubira Gad, wavuze ko no mu mwaka wa 2010 bahombye amafaranga angana na miliyoni 7 bitewe n’abantu batagira ubwishingizi bwo kwivuza bataha batishyuye ibitaro n’abivuza bisanzwe bakagenda batishyuye. Muri abo harimo: Indaya, abakozi bo mu rugo, abacururiza ku dutaro mu mujyi wa Kigali, abana baba mu mihanda bazwi ku izina rya mayibobo, n’abantu baza kuvuzwa bakomeretse baba badafite ibyangombwa bibaranga cyangwa aho babarizwa.
{{Kwishyura ubwisungane mu kwivuza bushya biracyagoye bamwe}}
Mukamana Laurence atuye mu murenge wa Biryogo mu karere ka Nyarugenge; afite abana batandatu. Iyo umurebye ku maso n’uko yambaye ubona ari umuntu usirimutse ariko ntabwo abasha kwiyishyurira mutuelle de santé n’abana be. Umurenge umwishyurira n’umuryango we ubwisungane mu kwivuza bw’amafaranga ibihumbi cumi na bine (14.000 Frw).
Mukamana avuga ko kutagira akazi, kubyara abana benshi n’ubukene biri mu byatumye atabasha kwiyishyurira mutuelle de santé.
Nyiraminani Thérèse we twamusanze ku bitaro bya Muhima aje gufata mutuelle. Yatangarije IGIHE.com ko asanga ubu bwishingizi bwasubira ku mafaranga 1 000 kuko hakiri abaturage benshi batabasha kwiyishyurira ibihumbi bitatu byo mu cyiciro cy’abaciriritse. Akomeza avuga ko abatishoboye aribo benshi batabasha kubwiyishyurira kandi bakaba bishyira mu cyiciro cy’abatindi nyakujya.
Twabibutsa ko mutuelle de santé yishyurwa mu byiciro bitatu aribyo: icyiciro cya mbere cy’abishoboye bishyura ibihumbi birindwi, icyiciro cy’abaciriritse bakishyura amafaranga ibihumbi bitatu, naho icyiciro cya gatatu kikaba icy’abatindi nyakujya bishyurirwa na Leta amafaranga angana n’ibihumbi bibiri.
Ibitaro bya Muhima biherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima bikaba byivurizwamo n’abarwayi bari hagati y’ijana na mirongo itanu na maganabiri ku munsi.