Post
Rihanna yongeye kuregwa ubujura
{Amashusho y’indirimbo nshya “You Da One” akimara kujya hanze, abakoresha internet b’abasesenguzi mu bijyanye n’amashusho bahise batangiye kuvuga ko Rihanna agaragaza amashusho bemeza ko yibwe mu mashusho yafotowe mu mwaka wa 2008 na Solve Sundsbo wo muri Norvège.}
Nk’uko urubuga Fashioista rwabitangaje, bagaragaza ko ayo mafoto uyagereranyije ahura, bityo bakemeza ko Rihanna nta shiti yibye igitekerezo n’ayo mashusho abikuye ku mafoto y’uyu munya Norvège, kuko ari we wayafotoye akanayatangaza mbere.
{{Reba iyo Video hano:}}
Ibi kandi bivugwa n’ikinyamakuru cyitwa ‘Numero’ aho cyatangaje ko uburyo Rihanna agaragara muri iyi ndirimbo ye “You Da One” aba yigana amafoto ya Solve Sundsbo wayafotoye umukobwa witwa Edita Vilkeviciute ukora akazi ko kumurika imideri no kwiyerekana (mannequin).
Aha bakaba bashingira ahanini ku buryo Rihanna yigaragaza afite imisatsi ikase nk’uko nawe mu nyogosho yari afite bihura. Bashingira kandi ku buryo Rihanna mu kugaragaza urumuri asanisha n’uko uyu gafotozi yari yabigenje amuhurizaho utuziga n’utudomo twinshi tw’umukara mu ibara ry’umweru bisa n’uko Rihannna aba agaragara muri “You Da One”.


Mu ntangiriro z’umwaka wa 2011 nabwo Rihanna yarezwe ko yaba yaribye amwe mu mashusho agaragara mu ndirimbo ya “S&M”. Aha akaba yari yarezwe na gafotozi (akaba n’uyobora amashusho) w’Umunyamerika witwa David LaChapelle wavugaga ko Rihanna yamwibye ku buryo bw’ibanga amashusho n’amafoto yafotoye.