Post
APR FC igiye gucakirana na Isonga FC
{Kuwa Kabiri tariki ya 3 Mutarama 2012 ku cyicaro cya (FERWAFA) habereye tombola y’ uko amakipe azahura mu mikino ya mbere y’igikombe cy’Amahoro.}
Igikombe cy’Amahoro 2012 kizitabirwa n’amakipe 32 harimo 13 yo mu cyiciro cya mbere n’izindi zo mu cyiciro cya kabiri.
Nyuma ya tombola yitabiriwe n’abahagarariye aya makipe yose, ikipe ya APR FC ifite iki gikombe yatomboye ikipe Isonga FC igizwe n’abakinnyi benshi bahagarariye u Rwanda mu gikombe cy’ Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexico.
Andi makipe y’ibihangange nka Rayons sport yatomboye Musanze FC, Police FC itombora Espoir FC, Kiyovu itombola Intare FC.
Imikino y’igikombe cy’Amahoro (Peace cup 2012) iteganyijwe gutangita tariki ya 7 n’iya 8 Mutarama 2012 hakinwa imikino ya 1/16 cyirangiza.
Amakipe akina umukino umwe zikuranamo ukabera ku kibuga cyatombowe (nta kipe ikinira ku kibuga cyayo), Amategeko y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) abiteganya.
{{Uko amakipe azahura muri 1/16 cyirangiza n’ibibuga azakiniraho}}.
1.APR FC vs. Isonga FC (Kigali)
2. Police FC vs. Espoir FC (Kamena)
3. AS Kigali vs. Kirehe FC (Rwamagana)
4. Mukura VS vs. Rwamagana City (Kigali)
5. Rayon Sports vs Musanze FC (Gisenyi)
6. Marines FC vs. Zebres FC (Musanze)
7. AS Muhanga vs. Unity FC (Kigali)
8. Kiyovu Sports vs. Intare FC (Kigali)
9. ASPOR FC vs. Gasabo United (Kigali)
10. SEC FC vs. SORWATHE FC (Kigali)
11. Amagaju FC vs. UNR FC (Nyanza)
12. La Jeunesse vs. Etoile de l’Est (Rwamagana)
13. Etincelles FC vs. Esperance FC (Musanze)
14. Interforce FC vs. Stella Maris (Musanze)
15. United Stars vs. Nyanza FC (Nyanza)
16. Pepiniere FC vs. Bugesera FC (Kigali)
{{Muri 1/8 cyirangiza.}}
Imikino ya 1/8 cyirangiza iteganyijwe tariki ya 1 Gashyantare 2012.
Mu makipe akomeye ategerejwe ko ashobora guhita acakirana mu gihe arenze 1/16 cyirangiza harimo ikipe ya Mukura ishobora guhura na Etincelle, Rayons sport igahura na La jeunesse.
Ikipe izava hagati ya APR FC n’Isonga FC izacakirana n’izava hagati ya Pepiniere FC na Bugesera FC; Ikipe izava hagati Police FC na Espoir FC izahura nizava hagati ya United Stars na Nyanza FC.
Izava hagati ya AS Kigali na Kirehe FC izacakirana n’izava hagati ya Interforce FC na Stella Maris; izava hagati ya Mukura VS na Rwamagana City izahura n’izava hagati ya Etincelles FC na Esperance FC, naho izava hagati ya Rayon Sports na Musanze FC izacakirana nizava hagati ya La Jeunessena Etoile de l’Est.
Na none kandi izava hagati ya Marines FC na Zebres FC izahura n’izava hagati ya Amagaju FC na UNR FC; izava hagati ya AS Muhanga na Unity FC izacakirana nizava hagati ya SEC FC na SORWATHE FC; izava hagati ya Kiyovu Sports na Intare FC yo ikazacakirana n’izava hagati ya ASPOR FC na Gasabo United.
{{Muri ¼ na ½ cyirangiza mu gikombe cy’Amahoro 2012.}}
Mu mikino ya ¼ cyirangiza amakipe y’ ibihangange ashobora gucakirana igihe yaba yakomeje kwitwara neza mu mikino ibanza harimo ikipe ya Rayons Sport na Kiyovu, mu gihe amakipe afatwa nk’aho akomeye mu Rwanda agize amahirwe yo kwitwara neza muri iyi mikino muri ½ cyirangiza hashobora kuzagaragaramo umukino uzahuza ikipe ya APR FC n’ ikipe yaba yavuye hagati ya Rayons sport na Kiyovu.
Ikindi kigaragara mu buryo tombola yagenze ni uko APR FC na Police FC zahuriye ku mukino wa nyuma umwaka ushize zidashobora guhura mbere y’ umukino wa nyuma.
Tubabwire ko Ikipe itwaye igikombe cy’Amahoro ihagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya Orange CAF Confederation Cup.