Post
Gukora imibonano mpuzabitsina biba byiza iyo bihawe umugisha
{Ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC), Ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati (AGEUAAC) basoje icyumweru cyahariwe kurwanya SIDA babinyujije mu mikino.}
Niyonzima Vedaste ukuriye ihuriro ry’amatsinda atandukanye akorera (clubs) muri iri shuri avuga ko iyi gahunda iri mu rwego rwo kongera imibereho myiza y’abanyeshuri ndetse n’abaturiye ikigo.
Yagize ati: “Impamvu twahisemo kunyuza ubutumwa mu mikino ni uko turi urubyiruko kandi ari bwo tubona uko tubaha ubutumwa bagenewe byoroshye kandi tubona ko babwakira neza”.
Uwari ahagarariye RBC, Hakizimana Valens yibukije abanyeshuri biga muri iyi kaminuza ko gukora imibonano mpuzabitsina atari bibi ari biba byiza kurusha iyo bihahwe umugisha.
Yagize ati: “Urubyiruko nirwo ahanini rugomba kurushaho kwigishwa ibijyanye n’indwara ya SIDA kuko ni narwo rugize umubare munini w’Abanyarwanda. Bityo bagomba kumenya ukuri ko imibonano mpuzabitsina ari myiza ariko iba myiza kurushaho iyo ihawe umugisha kandi inyuze mu buryo bwemewe n’amategeko.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri iyi Kaminuza, RUGENGANDE Jered avuga ko iyi Kaminuza ifite inshingano nyinshi zirimo izo kwigisha ubumenyi ndetse n’izindi nyigisho z’ubuzima.
Yagize ati: “Dufite isoma rya Philosophie de la Sante tunyuzamo amasomo y’ibijyanye no kwirinda SIDA kandi kuba turi kaminuza y’idini, twe twerekana uburyo nyabwo bwo kwirinda iki cyorezo kandi ubwo buryo ari bwo bwagaragayeho kuba ari ari bwo bwizewe 100% ari bwo kwifata, kandi tukagaragaza ko hari n’ubundi buryo bwo kwirinda”.
Muligande yanavuze ko kuba nta dukingirizo tugaragara muri iyi kaminuza, ari uko abahiga batahaba nko mu zindi kaminuza kandi n’abahiga batiga buri munsi.
Ubuyobozi bw’iyi kaminuza buvuga ko kandi bufite gahunda yo kuzamura umubare w’urubyiruko rwitabira kwipimisha ku bushake cyane cyane bushishikariza abakobwa kuko ari bo bagaragara nk’aho babitinya cyane; bakaba baranashyizeho gahunda yo kuganira kuri iki cyorezo buri wa kabiri.





{{Foto: Elisée Mpirwa}}