Post
RDF iranyomoza amakuru avuga ko yashimuse Nsabiyaremye
{Ishami ryo mu Kinyarwanda kuri Radio Ijwi ry’Amerika (VOA) ryatangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Mutarama 2012 ko Nsabiyaremye Gratien yashimutiwe i Nyamyumba.}
VOA yifashishije amajwi y’uwitwa Twagirimana Boniface avuga ko ari abasirikare barwanira mu mazi bamujyanye bamusanze iwe nijoro.
Amakuru dukesha umuvugizi w’Ingabo Col Nzabamwita Joseph, avuga ko ukuri ari uko ku itariki ya 1 Mutarama 2012 ahagana mu saa tanu z’ijoro, abasirikari barwanira mu mazi bari ku irondo mu kagari ka Rubona, mu Murenge wa Nyamyumba bakurikiranye uwacyekwagaho kwiba telefoni 3 ndetse n’amafaranga 160,000 uwitwa Hakizimana JMV.
Akomeza avuga ko uwaje kumenyekana ari Nsabiyaremye Gratien maze abasirikare bari ku irondo bamusanga iwe aho yanabanje kunanirana mu gufatwa.
Sitasiyo ya Polisi ya Rubavu niyo yashinzwe iyi dosiye ngo ikore iperereza ngo ibone kugezwa mu bushinjacyaha, ari naho Nsabiyaremye yashyikirijwe mu gitondo cya tariki 2 Mutarama 2012.
Umuvugizi w’Ingabo avuga ko ari ibinyoma kandi biyobya uburari ku bavuga ko Nsabiyaremye Gratien yaba yarashimuswe n’abasirikare kandi ko nta muntu ugomba kwitwaza impamvu za politiki ngo atsinde ubutabera.