Post
Twibukiranye imirongo migari y’inama nkuru z’abana zabayeho mbere
{Inama Nkuru y’igihugu y’abana iteranye ku nshuro ya karindwi kuri uyu wa 4 Mutarama 2012, yabanjirijwe n’izindi esheshatu. Iyi nama ni ngarukamwaka, yateranye bwa mbere mu mwaka w’2004. Cyakora ntiyateranye mu mwaka wa 2005 na 2011.}
{{Twibukiranye insanganyamatsiko zaganiriweho muri buri nama, n’igihe zabereye.}}
• Inama nkuru y’igihugu y’abana ya mbere yateranye kuwa 29 – 30 Mata 2004 ifite insanganyamatsiko igira iti : {“Icyizere cy’abana mu bumwe n’ubwiyunge: icyitegererezo cy’abakuze / Children’s Hope for Unity and Reconciliation: Confession of Adult People”}.
• Inama nkuru y’igihugu y’abana yateranye ku nshuro ya kabiri kuwa 19 Mutarama 2006, ifite insanganyamatsiko igira iti {“Twubake u Rwanda rubereye abana / Let’s Build Rwanda fit for Chidren”}.
• Inama nkuru y’abana yateranye ku nshuro ya gatatu kuwa 30 – 31 Nyakanga 2007, yize ku nsanganyamatsiko {“Umwana muri gahunda y’iterambere ry’igihugu / A Child in the Country Development Program”.}
• Inama nkuru y’igihugu y’abana yateranye ku nshuro ya kane kuwa 11 Ugushyingo 2008, haganirwa ku nsanganyamatsiko igira iti {“Uruhare rw’abana mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside /The Role of Children in the Fight against Genocide Ideology”.}
• Inama Nkuru y’igihugu y’abana yateranye ku nshuro ya gatanu kuwa 12 Ugushyingo 2009, ifite insanganyamatsiko igira iti {“ Abana baramagana ihohoterwa ribakorerwa / Children in Fighting Violence against them”.}
• Inama Nkuru y’igihugu y’abana yateranye ku nshuro ya gatandatu kuwa 16 Ugushyingo 2010, ku nsanganyamatsiko igira iti {“ Uruhare rw’abana mu burezi buboneye kandi bubakwiriye / The Role of Children in Education fit for them”.}
• Inama nkuru y’igihugu y’abana iteranye ku nshuro ya karindwi ifite insanganyamatsiko igira iti {“Amahirwe angana ku bana bose, uruhare rwacu mu ngamba z’igihugu z’iterambere z’ubukungu no kurwanya ubukene / Children and Equity; our contribution to EDPRS”}
Izi nama zose uko ari esheshatu zabanjirije iyi ya karindwi zateraniye i Kigali, n’iyi ya karindwi niho ibera. Tubibutse ko iya none ihuza abantu 750 barimo abana 500 baturutse mu mirenge yose y’igihugu baza bahagarariye, hakabamo n’abahagarariye ibyiciro binyuranye byatoranyijwe.
Insanganyamatsiko ya buri nama igenwa hamaze gusuzumwa ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo n’imyanzuro byafatiwe mu nama iheruka. Ibyemejwe mu nama nkuru ya gatandatu y’abana ari nayo iheruka, byagezweho ku gipimo cya 83.5 %.
{{NTWALI John Williams}}