Post
Umuhanda Controle Technique-Gihogere uratabarizwa
{Nk’uko dusanzwe duha urubuga abakunzi bacu bagatanga ibitekerezo ku bibazo bitandukanye, twakiriye igitekerezo cya David Bary wanditse atabariza umuhanda uva kuri Controle Technique ugana ku Gihoger.}
{{Igitekerezo cye giherekejwe n’amafoto giteye gutya :}}
Tubifurije umwa mushya wa 2012 muzawugiriremo ishya n’ihirwe.
Nanone dore umwaka urashize n’undi uratashye. Ese tuvuye he tugeze he kandi turagana he? Nane se udusigiye iki? Hari byinshi byo gushima tutirengagije n’ibyo tugomba kunenga.
Tunenga tugamije gusuzuma ibyagezweho mu ngeri zitandukanye; aha mboneyeho umwanya wo kugaruka ku iterambere mu Mujyi wa Kigali mu bikorwa remezo by’umwihariko mu Karere ka Gasabo aho nibanda cyane cyane ku muhanda uva kuva kuri Controle Technique ugana ku Gihogere, umaze amezi arenga icumi utangijwe gukorwa ariko ukaza gusubikwa.
Ibi byateje ingorane zitandukanye zirimo imiferege yasenyutse uwo muhanda ukorwa, amazi akaba yarayobotse mu ngo z’abaturage, kimwe mu byobo bigaragara ku mafoto cyerekana ko hamaze gukomerekera mo abantu umunani bikomeye, amazi nayo yihimbiye indi miferege mu muhanda hagati nk’uko bigaragara.
Hari n’abahengera imvura igwa bakamenamo ibishingwe nkuko twabibonye mu mvura nyinshi yaguye tariki 31/12/2011 arinaho ayo mafoto yafatiwe.
Turasaba abaturage kurushaho gufatanya n’ubuyobozi mu kubungabunga isuku aho dutuye kuko ak’i Muhana kaza imvura ihise.
Turasaba kandi inzego zishinzwe ibikorwa remezo (imihanda) kudutabara
kugirango bigabanye impanuka z’abantu n’ibyabo, tutirengagije
n’igihombo kigaragara kuri uriya muhanda utararangijwe kubakwa.
Turabashimiye
{{Dore uko umuhanda umeze mu mafoto:}}







{{David Bary i Buhoro Nyagatovu/Kimironko}}