Post
Kabaya: Babiri bagwiriwe n’ikirombe bitaba Imana
{Mu mpera z’icyumweru gishize abantu babiri bagwiriwe n’ikirombe bahita bitaba Imana ubwo bari bagiye gucukura rwihishwa amabuye y’agaciro.}
Abo bagwiriwe n’ikirombe nabo mu mudugudu wa Muturagara, mu kagari ka Gaseke, mu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororereo ho mu ntara y’Iburengerazuba.
Abaguye muri icyo kirombe n’uwitwa Habimana bakundaga kwita Kimboteri w’imyaka 26 y’amavuko na Ngirababyeyi Emmanuel w’imyaka 22 y’amavuko.
Ku munsi w’ubunani ni bwo abaturage bo mu kagari ka Gaseke n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bazindukiye mu gikorwa cyo gutaburura imibiri y’aba ba nyakwigendera.
Mu butumwa yatanze umuyobozi w’akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere Mazimpaka Emmanuel, yasabye abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kujya bakora uwo murimo ku buryo bukurikije amabwiriza y’ubuyobozi dore ko abahuye n’iyi mpanuka bari bagiye gucukura rwihishwa.
Habimana asize umugore n’abana 3 mu gihe Ngirababyeyi Emmanuel we yari akiri ingaragu.
{{Inkuru dukesha: ORINFOR}}