Post
Youssou N’Dour arifuza kuba Perezida wa Senegal
{Umuhanzi Youssou N’Dour yatangarije kuri televiziyo ye ko aziyamamariza umwanya wa Perezida wa Senegal muri Gashyantare uyu mwaka wa 2012.}
Nk’uko AFP ibitangaza, ngo kuri iyo televiziyo ye, Youssou N’Dour yasubije ibibazo byibazwaga na benshi, maze agira ati: “Narumvise… none ndasubiza binyuze buri wese”.
N’Dour azahangana na Abdoulaye Wade usanzwe uyobora Senegal kandi ushaka kwiyamamariza manda ya gatatu atumvikanaho na bamwe muri icyo gihugu.
Uko guhindura itegeko nshinga kwa Wade byanamuhesheje andi mahirwe yo kongera kwiyamamaza nibyo byateye imyigaragambyo mu mezi yashize.
Ku kuba ashaka kwiyamamaza, N’Dour yagize ati: “Ni inshingano zikomeye zo gukunda igihugu. Ni ukuri sinize amashuri menshi ariko kuba perezida ni umurimo si akazi (Presidency is a function, not a job).”
N’Dour yongeyeho ati: “Nagaragaje ubushobozi bwanjye, ubushake, ingufu ndetse n’ubushobozi. Nize mu ishuri ry’isi. Kugenda hirya no hino byigisha byinshi kurusha ibitabo”.
Muri Kamena umwaka ushize ubwo Wade yatangarizaga abaturage ko agiye guhindura itegeko nshinga byateje imyigaragambyo itarigeze iranga icyo gihugu mu myaka 11 ishize.
Abigaragambyaga kandi bavugaga ko Wade ashaka gushyiraho umwanya wa Visi Perezida akawugabira umuhungu we Karim Wade.
N’Dour azwi cyane ku isi nk’ikirangirire muri muzika, cyane cyane yo mu bwoko bwa Salsa, Jazz na Hip-Hop akaba yaramenyekanye cyane ku Isi ubwo we na Neneh Cherry bakoraga indirimbo Seven Seconds yabonye umwanya muri Grammy Awards.