Post
Togo yinjiye mu kanama k’umutekano ka Loni
{Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2012, ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye giherereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hatangajwe ibihugu bishya byinjiye mu kanama gashinzwe umutekano ku isi muri Loni.}
Ibi bihugu bishya byinjijwemo ni bitanu, aribyo Azerbaijan, Guatemala, Maroc, Pakistan na Togo, aho bizaba bigize akanama k’umutekano ku isi kahanganye bikomeye n’imyivumbagatanyo yabaye mu gihugu cya Libiya ndetse n’ihirikwa ku butegetsi rya Bashar al-Assad Perezida wa Syria utarifuzwaga n’abaturage, bityo akaba imvano y’impfu za benshi.
Ibi bihugu bishya bizamara muri aka kanama igihe kigera ku myaka ibiri.
Ibi bihugu bishya byasimbuye ibindi byari bisanzwe biri muri aka kanama aribyo u Burusiya, u Bushinwa, Afurika y’Epfo, u Buhinde na Brazil byaboneyeho gutangaza kandi ko umuryango wa NATO/OTAN warenze ku byifuzo by’Umuryango w’Abibumbye ugatangiza ibitero byo mu kirere mu gihugu cya Libiya ndetse hagahirikwa n’ubutegetsi bwa Mouammar Kadhafi. Ibi ariko ntibivugwaho rumwe n’ibindi bihugu nk’u Bwongereza, u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuko byo bivuga ko byarokoye imbaga nyamwinshi muri iki gihugu.
Imikorere y’akanama gashinzwe umutekano ku isi mu mwaka ushize yagaragaje intege nke kuko myinshi mu myanzuro yafashwe itubahirijwe nk’uko byari biteganyijwe, aha u Bushinwa n’u Burusiya byakunze kuvuga ko ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi bibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro bityo bigashyigikira iyicwa ry’abantu barenga ibihumbi bitanu mu gihugu cya Syria hashingiwe ku mibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye.