Post
Nyamagabe: Yishe umugore we amuziza kuba atatetse
{Mu mudugu wa Sumba, akagari ka Ngiryi, umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, ku munsi w’ubunani mu ma saa tanu z’amanywa umugore w’imyaka 42 y’amavuko witwaga Giraneza Euprasie yarapfuye amaze gukubitwa umuhini n’umugabo we ngo kuko asanze atarateka.}
Uyu mugabo wakoze aya mahano yitwa Harereimana Cleophas acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka.
Uyu mubyeyi w’imyaka 41 y’amavuko yaguye kwa muganga nyuma yo gukubitwa n’umugabo we umuhini w’isekuru mu kwaha no mu mutwe. Yari amaze imyaka 22 yambikanye impeta na Harerimana Cleophas w’imyaka 42 y’amavuko; yasazne atarateka, ahita amwadukira.
Nyakwigendera biravugwa ko yari umugore w’intwari kandi wihanganiye umugabo we ucungana n’icupa gusa ntagire n’ikindi afasha abo mu muryango we.
Mu mudugudu wa Sumba aho yari atuye n’umuryango we huzuye indi nzu yunganira iyo bari basanganywe. Hari ikiraro kirimo ibimasa bibiri kimwe n’akarima k’igikoni. Iyi nzu ngo yubakwaga na nyakwigendera wicururizaga ikigage kandi wari waraguze n’utumasa tubiri ngo atworore tujye tumufasha kurumbura ubutaka no gufasha abana mu mashuri.
Mu muhango wo gushyingura nyakwigendera; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, Gasana Richard yatangaje ko bibabaje gushyingura umuntu utazize uburwayi cyangwa indi mpanuka ahubwo akavutswa ubuzima n’uwo bashyingiranywe byemewe n’amategeko.
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu mujyi wa Nyamagabe aho umugabo ushinjwa kwica uwo bashakanye acumbikiwe, yabwiye umunyamakuru ko ngo yumva nta mahoro afite bitewe n’ibyo yakoze, gusa akemeza ko ngo yari abanye neza n’umugore we ko kumwica byamugwiririye.
Iki cyaha uyu mugabo akurikiranyweho cyitwa gukubita no gukometsa byateye urupfu kikaba gihanishwa kuva ku myaka itanu kugeza ku icumi y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi icumi y’u Rwanda.
Mu gihe nyina apfuye naho se akaba akurikiranywe n’ubutabera ubu abana barindwi bo bagiye gusigara bonyine mu gihe bane muri bo bafite hagati y’imyaka 6 na 11 naho abandi bakaba bafite hagati y’imyaka 13 na 21 y’amavuko.
{{Inkuru dukesha Radio Rwanda}}