Post
Sobanukirwa indwara y’impumuro mbi mu birenge
{Abantu benshi bakunze kugira ikibazo cyo kunuka ibirenge yaba yambaye inkweto zifunze cyangwa se izidafunze ku buryo iyo akuyemo inkweto abari iruhande rwe ndetse nawe ubwe ahita yumva hari umwuka mubi uri kuva mu birenge bye, ibi rero bikaba biterwa n’impamvu zigiye zitandukanye arizo tugiye kurebera hamwe muri iyi nkuru.}
Impamvu ya mbere itera impumuro mbi mu birege ariko ibi byo bimara akanya gato ni iyo bimaze umwanya munini byambaye inkweto bikaba bibira icyuya cyinshi, iki cyuya gishobora gutera impumuro mbi ariko imara igihe gito ikindi kandi ni ubwoko bw’amasogisi bitewe n’igitambaro akozemo, nk’amasogisi akoze muri polyester cyangwa nylon atuma ibirenge bidahumeka neza, nabyo bikaba bishobora gutera umwuka mubi mu birenge, inama nziza rero ni iyo kwambara amasogisi akoze mu ipamba (cotton).
Impumuro mbi imara igihe kinini, ikahaguma niyo ukuyemo inkweto, akenshi iterwa na mikorobe (microbe) ziba ku ruhu rw’umuntu. Mu busanzwe hari microbe zibera ku ruhu rw’umuntu, ntiziteza ikibazo, bazita “resident bacteria or resident flora of the skin” mu rurimi rw’icyongereza, iyo izi microbe ziyongereye cyangwa hakaza izindi zidasanzwe nibwo ziteza ibibazo.
Guhumura nabi kw’ibirenge akenshi biterwa na microbe bita brevibacteria zirya uruhu rw’inyuma ruba rwapfuye( dead skin cells) zigakoramo methanethiol ihumura nabi. Izi microbe zibera ku ruhu ariko ari nkeya. Ibintu bishobora gutuma ziyongera harimo icyuya, kumara igihe kinini wambaye inkweto, amasogisi akoze muri polyester cyangwa nylon kuko ashyuha, n’ibindi.
Mu zindi microbe zibigiramo uruhare twavuga nka propionibacteria na staphylococcus epidermis. Izi microbe akenshi zikunze kwibera hagati y’amano no munsi y’ibirenge iyo zimaze kuba nyinshi nibwo zitangira guteza impumuro mbi mu birenge.
Mu rwego rwo kugabanya iyi mpumuro mbi mu birenge hari uburyo butatu bukoreshwa harimo nko kugabanya umubare w’izi microbe mu birenge ugerageza gukaraba ibirenge inshuro nyinshi kandi ugahanaguraho neza amazi, harimo kandi no kugabanya ibyuya mu birenge ugerageza kwambara amasogisi akoze muri cotton kuko yo adashyuha cyane byatuma ibirenge bitutubikana, ubundi buryo kandi ni ukudahora wambaye inkweto zifunze buri gihe ukagerageza kwambara na za sandari kugira ngo ibirenge bibashe gufata akayaga kandi tukirinda kwambara inkweto zitumye neza.
Hari imiti iboneka muri za pharmacie ishobora kwifashishwa mu gihe ufite iki kibazo ariko ushobora no gukoresha puderi ndetse na za deodorant, mu gihe kandi ufite iki kibazo ushobora kujya kwa muganga kuko hari imiti ishobora gukuraho iki kibazo ariko nk’uko tubizi biba byiza iyo ukoresheje umuti wahawe na muganga kuko niwo utakugiraho ingaruka mbi aha rero ukaba wakwitabaza muganga w’uruhu(dermatologist).