Post
Kinamba: Babiri baguye mu mpanuka
{Kuri uyu wa Mbere tariki 2 Mutarama 2012, ahahurira imihanda hitwa ku Kinamba mu karere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali umumotari n’umugenzi yari atwaye bahise bitaba Imana nyuma yo kugongana n’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa ‘Coaster’.}
N’ubwo abari mu modoka batagize icyo baba, ababonye iyi mpanuka bavuga ko umushoferi w’ imodoka ari we nyirabayazana w’impanuka ngo kuko yari afite umuvuduko ukabije.
Nyuma y’akanya gato iyi mpanuka ibaye, imirambo y’abayizize yahise ijyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Imodoka yakoze impanuka yavaga mu mujyi yerekeza ku Gisozi, naho moto yo yerekezaga mu mujyi rwagati.
