Post
Arusha: Abaturage bahangayikishijwe n’ifungwa ry’urukiko
{Abaturage baturiye Urukiko ry’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania (ICTR) batangiye kubara amafaranga bagiye guhomba mu gihe uru rukiko ruzaba rwafunze imiryango yarwo.}
Biteganyijwe ko muri Nyakanga uyu mwaka wa 2012 uru rukiko rugomba kuba rwahagaritse imirimo yarwo, ibi bikaba byatumye abaturage batuye i Arusha batangiye kureba ingaruka bizagira ku bukungu bwabo.
Abahangayitse cyane akaba ari abakora ubucuruzi bwo gukodesha amazu aho batangiye kuvuga ko bagiye kubihomberamo kuko ngo urukiko niruhagarika imirimo n’abakozi barwo bakodesherezaga amazu bazahita bisubirira iwabo.
Ubushakashatsi bwakozwe na Celine Claire Fomete, bwagaragaje ko miliyoni zisaga 30 arizo zashorwaga mu bikorwa by’ubukungu bw’uyu mujyi wa Arusha aturutse ku bakozi b’urukiko.
Ikinyamakuru the Guardian dukesha iyi nkuru kivuga ko ubu bushakashatsi bwagaragaje ko hari n’izindi nzego zizahahungabanira zimwe muri zo akaba ari nk’uburezi, ubucuruzi n’ibigo bitanga ubwisungane mu kwivuza.
Usibye kuba abatuye muri Arusha batangiye kubara igihombo bagiye gukoreramo mu mezi ari imbere ngo hari n’abakozi b’uru rukiko batangiye gushakisha icyo bazakora igihe akazi bakoraga kazaba karangiye.
Uru rukiko nirufunga ruzaba rushoje imirimo igera kuri 800 yakorwaga n’abakozi barwo.
Roland Amoussouga umuvugizi w’uru rukiko avuga ko mu Kuboza umwaka ushize wa 2011 urukiko rwari rumaze kugera kuri 96% w’ibyo rugomba gukora. Ubu baka bagiye guhangana na 4% gasigaye ku buryo bafunguza bakarangije.
Uru rukiko rwafunguwe n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye mu Kwakira 1994, aka kanama kandi kakaba karasabye mu kwa gatandatu uyu mwaka rugomba kurangiza imirimo yarwo.