Post
Koreya y’Epfo itangaza ko yiteguye kwiyunga n’iya Ruguru
{Ubwo yatambutsaga ubutumwa bwe bwo gutangira umwaka, Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Myung-Bak yatangaje ko yiteguye kugirana umubano mwiza n’igihugu cya Koreya ya Ruguru nyuma y’igihe kirekire ibi bihugu biri mu makimbirane akaze.}
Yagize ati: “Intego yacu nyamukuru ni ukuzana amahoro mu karere kacu…dushobora kwinjira mu bihe bishya mu karere kacu mu gihe cyose Koreya ya Ruguru yemeye gusasa inzobe.”
Perezida Lee Myung yavuze ko ihindurwa ry’ubutegetsi muri Koreya ya Ruguru, rishobora kuba intandaro yo kuvugurura umubano hagati y’ibihugu byombi ati: “Turizera ko hazabaho kongera gusubiza amaso inyuma ku ikemurwa ry’ikibazo cy’ibisasu bya kirimbuzi. Mu gihe Koreya ya Ruguru izaba yasubitse icurwa ry’ibisasu, dushobora gusubukura imishyikirano”.
Ku ruhande rwa Koreya ya Ruguru isa nk’itabikozwa, kuko guverinoma y’iki gihugu yashinje Koreya y’Epfo gutegura imyitozo ya gisirikare ndetse banamagana abasirikare b’Abanyamerika ubu bari muri icyo gihugu.
Mu ruzinduko rwe rwa mbere nka Perezida mushya wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-Un yasuye imwe muri diviziyo za gisirikare nk’uko ibinyamakuru bibitangaza. Ibi bikaba bigaragaza ko nawe afite umurongo nk’uwa se uherutse kwitaba Imana wakoraga politiki yo guha ingufu nyinshi igisirikare cy’igihugu.