Post
Abasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko basabwe kutabifata nk’umuhango
{Imiryango 68 yasezeranyijwe mu buryo bwemewe n’amategeko mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga irasabwa kwitwararika amategeko baba bemeye ubwo basezeranywaga.}
Basabwe gufata umwanya wo gusubira mu mu mategeko ndetse no mu muco nyarwanda ubusaba gukundana nk’uko bashakanye bakundanye.
Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Mugunga Jean Baptiste ubwo yasezeranyaga imiryango 68 y’ababanaga ku buryo butemewe n’amategeko yagize ati: “Mwirinde gusezerana by’umuhango ahubwo muhindure ubuzima mwabagamo butari bwiza, aho wasangaga benshi muri mwe murangwa no guhohoterana ndetse bikagira ingaruka ku bana banyu”.
Yabasabye kugendera ku mategeko harimo kwirinda ihohoterwa ndetse n’amakimbirane biri kugaragara mu miryango itari mike mu Rwanda.
Abasezeranye bakaba kandi bibukijwe ko urugo rutayobowe n’umuntu umwe ko ahubwo amategeko avuga ko urugo ari urw’umugabo n’umugore ndetse n’abana. Aha bakaba basabwa no kubahiriza uburenganzira bw’abana babo babyaye nk’uko ingingo ya 24 y’itegeko Nshinga ibiteganya.
Imiryango 68 yasezeranye muri gahunda yiswe iy’imbabazi yorohereza abashakanye ku buryo butemeye n’amategeko, gusezeranira imbere y’amategeko kugira ngo uburenganzira bugomba buri wese cyane cyane umugore n’abana bwubahirizwe.