Post
Muri 2012 hitezwe impinduka mu batoza ba ruhago mu Rwanda
{Umwaka wa 2011 warangiye nabi ku batoza bamwe mu Rwanda kubera ko batatangaga umusaruro kubera impamvu zitandukanye, bikaba bigaragara ko bamwe bishobora kubagiraho ingaruka mu gihe nta mpinduka zibaye muri 2012.}
Abo batoza bakaba ari abo mu makipe akurikira APR FC, Rayon Sport FC, Nyanza FC, Espoir FC, AS Kigali mu gihe uwa La Jeunesse we yakoze akazi katoroshye ku munsi wa 8 wa shampiyona ubwo yatsindaga Etincelle iwayo.
{{APR FC}}
Ikipe ya APR FC ni yo kipe ifite amikoro ahagije kandi akwiye hano mu Rwanda, ikaba ikoresha amafaranga menshi mu kugura abakinnyi bakomeye kandi ikaba inahemba neza kandi kenshi ku gihe, iri ku mwanya wa 3 irushwa na Mukura VS ibitego 5 ariko ifite ikirarane kimwe, kandi ni nayo yayitsinze ku munsi wa 6 wa shampiyona, ino kipe yanganyije n’Amagaju yishyura igitego yari yatsinzwe, yananganyije na Etincelle FC yishyura na none, inganya amanota na Rayon Sport na Etincelle kandi irusha Kiyovu Sport inota 1 gusa bigaragara ko uno mutoza afite amahirwe make yo kwerekeza muri 2012 nta bwoba afite.
{{AS Kigali}}
Iyi kipe nayo iri mu makipe afashwe neza ku byerekeye umushahara ariko ni ikipe ya mbere ifite umwenda w’ibitego byinshi kandi ni yo kipe ya kabiri yatsinzwe ibitego byinshi n’ibitego 12 nyuma ya Espoir n’ibitego 13, AS Kigali ni iya 2 ku makipe amaze kwinjiza ibitego bike; ibitego 3 mu mikino 8 nyuma y’Isonga FC imaze gutsinda igitego 1 mu mikino 3, ikaba imaze gutsinda umukino umwe yakinnye na Kiyovu Sport ku munsi wa 7.
Ikigaragara ni uko nta wakwemeza ko umunsi wa 9 wa shampiyona uzasanga uno mutoza akiri ku mwanya we.
{{Rayon Sport FC}}
Ikipe ya Rayon Sport ni yo kipe ikunzwe cyane hano mu Rwanda kuva ku mwana kugeza ku mukecuru n’umusaza ikaba ariyo kipe ifite utuzina twinshi nka Gikundiro, Mpatsamakipe, Gasenyi n’ibindi ariko ku rundi ruhande ni yo kipe igira ibibazo byinshi guturuka mu bafana kugeza mu buyobozi.
Nta mutoza uyijyamo ngo ayirambemo, abakinnyi bahembwa ku bwa burembe, nta mategeko ayigenga azwi ku mugaragaro, utanzemo umusanzu uko ungana kose yumvako agomba gutegeka uko abishatse, muri make ni ikipe itagira gahunda ihamye.
Ibi bibazo byose biraza bikagera ku mutoza no ku bakinnyi, ino kipe iri ku mwanya wa 4 aho inganya amanota na APR FC, ariko dukurikije uburyo imaze iminsi yitwara n’ukuntu abafana bayo bahora bashaka insinzi biragoye kwemera ko uno mugabo azayirambamo n’ubwo ibibazo byinshi biri ku buyobozi bukuru kurusha k’umutoza.
{{Impinduka zishoboka}}
Abatoza bashobora kwirukanwa ni uwa AS Kigali na Nyanza FC mu gihe umutoza wa Rayon Sport we ashobora kugana muri APR FC, agasimburwa n’umwungirije, nyuma y’uko APR FC yirukaniye umutoza mukuru agasimburwa n’umwungirije umutoza wa Rayon Sport akaza yungiriza.
Umutoza wari wungirije muri Rayon Sport wirukanywe we ashobora kugana muri Espoir cyangwa Nyanza FC.
{{Iyi nkuru dukesha Rwandasoccer}}