Post
Rabagirana Worship Band yateguye igitaramo cyo gutangiza umwaka wa 2012
{Rabagirana Worship Band ni itsinda ry’urubyiruko ruva mu masengero atandukanye yo mujyi wa Kigali, aho bakora kuramya no guhimbaza hamwe n’ibikorwa by’urukundo basura abarwayi n’abatishoboye, bakabafasha, bakababwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo. }
Nk’uko twabitangarije n’umuyobozi wabo David Habimana, bateguye igitaramo cyo kuramya Imana no kuyihimbaza aho abantu bazatangira uyu mwaka baramya Imana, baragiza Imana uyu mwaka wa 2012, aho Rabagirana Band igira iti ” kuba turangije uyu mwaka ntabwo ari ku bw’imbaraga zacu.”
Muri iki gitaramo bazaba bari kumwe n’itsinda Beauty for Ashes riyobora kuramya no guhimbaza ryamenyekenye mu ndirimbo yitwa “Siriprize”, bari kumwe na Hindurwa Band n’abandi benshi…

Ni ku Cyumweru tariki ya 8/1/2012, ku rusengero rwa New Life Bible Church Kicukiro mu Kagarama. Bizatangira saa munani n’igice (14h30/2.30pm). Icyanditswe muri Bibiriya bashingiyeho ni Yesaya 60:1, kandi ngo bazasengera n’abanyeshuri bose bazasubira mu mashuri.

