Post
Yasubijwe ababyeyi be nyuma y’amezi 2 yibwe
{Michella Jackson w’ amezi atandatu y’ amavuko, yongeye gusubizwa ababyeyi be akuwe muri Repubulika Iharanira Dermokarasi ya Congo, nyuma y’ igihe cy’ amezi abiri yibwe iwabo mu karere ka Rubavu.}
Nk’uko byanditswe na The New Times, nyina w’ umwana, Egidia Musabyemariya, ubwo yari mu rusengero yahuye n’ umugabo ukomoka muri Congo wamusabye ko yamuha icumbi kuko atari afite aho arara, maze baramwemerera.
Ati:”twemeye kumuha icumbi, ariko mu gitondo twigira mu mirimo yacu ya buri munsi… yaducungiye hafi maze adutwarira umwana.”
Se w’ umwana, Wilson Nsengimana yagize ati:”twaketse ko ari uwo Munyekongo wabikoze, tuza kumenya ko yajyanye umwana muri Congo, ariko ubu turishimira ko umwana ahari.”
Ababyeyi b’ umwana bombi ntibumva kandi ntibavuga, ibi byose babitangaje basemurirwa n’ uwitwa Gatera Théoneste.
Ku bw’ amahirwe, ubwo uwo mugabo yambukaga umupaka atwaye umwana mu gakapu, yahagaritswe n’abo ku ruhande rwa Congo bakora ku mupaka, bifuza kumenya icyo atwaye. Nyuma yo gusanga ari umwana, bamushyikirije ikigo kirera imfubyi cya Mère Immaculée, nk’uko byatangajwe na Meya wa Rubavu Sheikh Hassan Bahame na mugenzi we wa Goma Jean Malihaseme Musanga ubwo bari mu muhango wo gusubiza umwana ababyeyi be mu Cyumweru gishize.
Meya wa Rubavu, Sheikh Bahame yishimiye igikorwa abayobozi ba Congo bakoze, asaba ko ubufatanye hagati y’ ibihugu byombi bwakongerwa.