Post
Polisi y’igihugu irishimira uko umwaka wa 2012 watangiye mu mutekano
{Bisanzwe bizwi ko mu mpera za buri mwaka haba ibibazo bitandukanye by’umutekano ariko ubu Polisi y’igihugu iratangaza ko nta byaha bidasanzwe cyangwa impanuka zikanganye byabaye muri iyi minsi mikuru ugereranyije n’imyaka yashize.}
Mu bihe bya Noheli n’Ubunani habaye impanuka 8 zaguyemo abantu 3, mu gihe ku munsi wa nyuma wa 2011 habaye impanuka 3 mu gihugu hose zitaguyemo umuntu. Aha bitandukanye n’icyumweru cya Noheli n’Ubunani cya 2010, aho abantu 3 baguye mu mpanuka 12.
Ku byerekeye ibindi byaha, Polisi iratangaza ko hapfuye umuntu umwe azize ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, mu gihe ku itariki nk’iyo mu mwaka wa 2010 hari hishwe abantu 4.
Mu ijwi ry’umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege, urwo rwego rutangaza ko kuba nta bibi byinshi byabaye byatewe n’uko inzego z’umutekano zabaye maso bakongera imbaraga mu gucunga umutekano rusange n’uwo mu muhanda by’umwihariko.
Ikindi ngo ni uko ibikorwa remezo nk’imihanda byiyongereye ndetse bikaba bifite n’ibikenerwa byinshi ku buryo impanuka zigabanuka.