Post
Afghanistan : Yashahuye sebukwe washakaga kumufata ku ngufu
{Umutegarugori wo muri Afghanistan yaciye igitsina cya sebukwe akoresheje icyuma, ubwo uyu yageregezaga kumufata ku ngufu kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2011.}
Umuganga wo mu bitaro byo mu ntara ya Ghazni yatangarije AFP dukesha iyi nkuru uko byagenze, ati : “Umugabo we ntiyari mu rugo. Ubwo sebukwe yageragezaga kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, umukazana we yahise amukata igitsina akoresheje icyuma.”
Yongeyeho ko uyu mugabo atabashije kuvurirwa mu ntara ya Ghazni bityo ahita yoherezwa mu bitaro biri mu murwa mukuru Kaboul.
Ibikorwa nk’ ibi byagaragaye henshi mu bihugu bya Aziya, aho mu Gushyingo umwaka ushize umuhinde umwe afashijwe na baramu be yaciye igitsina cy’ umugabo wamucaga inyuma, naho undi mugore ukomoka muri Vietnam uba muri Taiwan yaciye igice cy’igitsina cy’ umugabo we asinziriye, ahita akijugunya mu mugezi.
Icyegeranyo cyakozwe n’ umuryango Oxfam utegamiye kuri Leta, cyerekanye ko 87% by’ abagore b’ abanya Afghanistan bakorewe ihohoterwa rishingiye ku mubiri, ku gitsina ndetse no mitekerereze.