Post
60 batawe muri yombi ubwo bamaganaga Poutine
{Polisi y’u Burusiya yataye muri yombi kuri uyu wa abantu barenga 60 ubwo bageragezaga gukora imyigaragambyo yo kwamagana Ministiri w’intebe w’ u Burusiya Vladmir Poutine uri kwiyamamariza kongera kuyobora icyo gihugu.}
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko polisi yafashe abantu 200 bari bateraniye ku kibuga cya Trioumfalnaiam basakuza bati : »Poutine agomba kugenda!…. murekure imfugwa za politiki! »
Imyigaragambyo nk’iyi kandi yagaragaye mu gace ka Saint-Petersbourg, aho abantu icumi batawe muri yombi, naho mu Mujyi wa Nijni Novgorod umwe mu bayobozi b’abatavuga rumwe na leta Boris Nemtsov yatangaje ko abantu bari hagati y’ijana na magana abiri bitabiriye iyi myigaragambyo.
Ku ruhande rwa Vladmir Poutine ukomeje kwamaganwa bikomeye, yatangaje ko abona nta gitangaje kirimo, ati :« Mu bihe nk’ibi, abanyapolitiki bakoresha amarangamutima y’abaturage baba batarafata umurongo neza, bigatera akavuyo, ariko nicyo kiguzi cya demokarasi, nta gitangaje kirimo aho ».
Vladmir Poutine ukomeje kwanga kugirana imishyikirano n’abatavuga rumwe nawe, avuga ko bajagaraye, yatanze ubutumwa busa n’ubw’ubwiyunge ubwo yavugaga ijambo ryo gusoza umwaka, ati : » ndifuriza abanyagihugu bose ntitaye ku mirongo ya politiki yabo, abayobozi n’abayoborwa umunezero n’umusaruro mwiza ».
Kuba mu mwaka w’1999 Vladmir Putine yabaye Perezida w’ u Burusiya, ava kuri iyo mirimo muri 2008 aho yahise aba Ministiri w’intebe ndetse kuri ubu yatangaje ko agiye kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu.
Abatavuga rumwe nawe bemeza ko ku itariki 24 Ukuboza 2011 abantu bari hagati y’ 7000 na 10000 bitabiriye imyagarambyo yo kumwamagana bavuga ko yaranzwe n’ uburiganya mu matora banasaba ko yava ku buyobozi.