Post
Ngoma: Abantu 2 bakubiswe n’inkuba
{Mu rusengero rw’Itorero ry’Abangilikani ruri mu Kagari ka Gahulire, Umurenge wa Kazo Akarere ka Ngoma, inkuba yakubise abantu bagera kuri 13, babiri muri bo bahita bitaba Imana abandi nabo barimo barakurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Kibungo.}
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanddatu tariki ya 31 Ukuboza, umunsi wanyuma usoza umwaka wa 2011.
Hari mu ma saa cyenda z’umugoroba ubwo mu bice bitandukanye by’Akarere ka Ngoma imvura nyinshi irimo umuyaga n’imirabyo yatangiraga kugwa .
Abantu 16 bari mu rusengero rw’Abangilikani i Gahurire muri ayo masaha baje gutegura igitaramo cy’umunsi mukuru w’umwaka mushya. Inkuba yakubise 13 muri bo bahita bikubita hasi, hasigara hahagaze batatu ari nabo bashoboye gutabaza no guterura bagenzi babo.
Muri abo 13 baguye igihumure, babiri b’abagore aribo Mukansengiyumva Apophia, na Mukahakizamungu Frida bakunze kwita Mukanoheli bahise bitaba Imana ako kanya. Icyakora n’urusengero barimo ntaho rwangiritse nk’uko Umunyamakuru wa Radio Rwanda wahageze abitangaza.
Abahungabanye bagera ku 9 ubu barimo barakurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Kibungo. Dr Sally umwe mu baganga barimo babakurikirana yatangaje ko abenshi muri bo abona nta kibazo gikomeye bafite ndetse ngo bashobora no guhita bataha, icyakora ngo hari n’abandi bashobora gutaha nyuma y’amasaha 24 cyangwa 48.
Nk’uko bishimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa KAZO, Mukarukundo Victoire bibaye ubwa kabiri muri uyu mwaka w’2011 habera impanuka nk’iyi, kuko no mu kwezi kwa Werurwe umwaka ushize wa 2011, inkuba yakubise abana 9 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Murinja ariko ku bw’amahirwe ntihagira ahasiga ubuzima.
Mukarukundo Victoire yihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse abizeza ko ubuyobozi babafasha mu bijyanye n’ishyingurwa ryabo, ndetse ngo n’abahungabanye bazabakurikiranira hafi.
Mukarukundo Victoire yasabye ko byaba byiza cyane abayobozi b’insengero bashyizeho utwuma dukingira inkuba bita ‘paratonneres’ ku nsengero zabo; kuko n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwari bwategetse ko ahari ibigo by’amashuri hose babugura nyuma yo kubona ko inkuba zibasiye abana mu mashuri, dore ko no mu mwaka w’2005 i Sakara ku mashuri abanza inkuba yakubise abana 6 bagahita bapfa, n’amashuri bari barimo agasenyuka.
{{Inkuru dukesha ORINFOR}}