Post
Nyuma y’imyaka 7 Adele aciye agahigo ko kugurisha indirimbo nyinshi muri 2011
{Uyu mwaka wa 2011 urangiye ari ibyishimo bisa ku mucuranzikazi Adele ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza kuko ariwe muntu wabashije kugurisha ama “disques” menshi ku Isi mu gihe cy’amezi 12. }
Igishimije cyane kuri Adele si uko ariwe uri ku mwanya wa mbere kuko yacuruje miliyoni 5,28 z’ama disques ya album 21 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gusa; ahubwo ni uko hashize imyaka 7 nta wundi muntu urakora nk’ibi, usibye Usher Raymond wabyigeze mu mwaka wa 2004, ubwo hasohokaga album ye yise Confessions.
Nyuma ya Adele wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka
“Someone like you” na “Rolling in the deep”, haza Lady Gaga wagurishije miliyoni 2,3 z’ama disques ya Album yise “Born this way” naho Michael Buble utaherukaga ku rutonde nk’uru, we yagurishije miliyoni 1,96 z’album ye igizwe n’indirimbo za Noheli.
Adele Laurie Blue Adkins uzwi nka Adele, ni umuririmbyikazi, akaba n’umwanditsi w’indirimbo, wavutse ku itariki ya 5 Gicurasi 1988, avukira I Londres mu Bwongereza. Yahawe ibihembo bitandukanye birimo icyitwa “Critics’ Choice” yahawe muri BRIT Awards, “Sound of 2008”, ndetse anahabwa ibihembo 2 bya Grammy Awards birimo icy’umuhanzi mushya mwiza (Best New Artist) na “best pop female performance”.